Zaburi 74 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Amaganya atewe n'isenywa ry'Ingoro y'Imana

1Igisigo gihanitse cya Asafu.

Mana, kuki waturetse burundu?

Kuki ukomeza kuturakarira,

twebwe umukumbi wawe wiragirira?

2Zirikana ubwoko wagize ubwawe kuva kera,

ni bwo muryango wavanye mu buja,

wabugize umwihariko wawe,

zirikana n'umusozi wa Siyoni wari utuyeho.

3Nyarukira ku itongo ry'Ingoro yawe idashobora gusanwa,

ibyo muri yo byose abanzi barabitsembye.

4Ababisha bawe bavugirije induru ahantu wabonaniraga natwe,

bahashinze amabendera yabo agaragaza ko batsinze.

5Bari bameze nk'ababanguye intorezo,

bakereye gutema ibiti by'inzitane.

6Imitako yose yabajwe yo mu Ngoro,

bayijanjaguje intorezo n'inyundo.

7Ingoro yawe barayishenye bayiha inkongi,

inzu yawe barayihumanyije.

8Barabwiranaga bati:

“Nimucyo tubatsembe bashireho.”

Mana, mu gihugu hose aho twagusengeraga barahatwitse.

9Nta bimenyetso bikuranga tukibona,

nta n'umuhanuzi ukibaho,

kandi nta n'umwe muri twe uzi igihe bizarangirira.

10Mana, ababisha bazagukwena bageze ryari?

Ese koko abanzi bazahora bagusuzugura?

11Kuki urebēra ntugire icyo ukora?

Rambura ukuboko kwawe kw'indyo ubatsembeho!

12Mana, uri Umwami wanjye kuva kera,

ni wowe wagiye uhesha ibihugu gutsinda.

13Kubera ububasha bwawe, inyanja wayigabanyijemo kabiri,

wajanjaguye imitwe y'ibiyoka nyamunini byo mu mazi.

14Wamenaguye imitwe y'igikōko nyamunini cyo mu nyanja,

wagihaye abatuye mu butayu ngo bakirye.

15Ni wowe watumye amasōko adudubiza imigezi iratemba,

ni wowe wakamije n'inzuzi zidakama.

16Ni wowe waremye amanywa n'ijoro,

ukwezi n'izuba wabihanitse ahabyo.

17Ni wowe washyizeho imipaka y'isi,

ni wowe washyizeho itumba n'impeshyi.

18Uhoraho, zirikana uburyo abanzi bagusebya,

zirikana uburyo abantu b'ibicucu bagutuka.

19Inkoramutima zawe ntutugabize abanzi ngo badutsembe,

dore turi abanyamibabaro ntutwibagirwe burundu.

20Zirikana Isezerano waduhaye,

dore mu gihugu hose hihishe abanyarugomo.

21Abakandamizwa ntibakagende amara masa,

ahubwo abanyamibabaro n'abakene bajye bagusingiza.

22Mana, haguruka wiburanire,

wibuke ko abantu b'ibicucu biriza umunsi bagutuka.

23Zirikana urusaku rw'ababisha bawe,

uzirikane n'induru abakurwanya bahora baguha.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help