1Uhoraho arambwira ati: “Ubāze ibisate bibiri by'amabuye bimeze nk'ibya mbere, ubāze n'Isanduku mu mbaho, nurangiza uzazamuke unsange kuri uyu musozi.
2Nzandika kuri ibyo bisate amagambo yari ku bya mbere wamennye, maze ubishyire muri iyo Sanduku.”
3Nuko mbāza Isanduku mu mbaho z'iminyinya, mbāza n'ibisate bibiri by'amabuye bimeze nk'ibya mbere, maze nzamuka uwo musozi njyanye ibyo bisate.
4Uhoraho abyandikaho amagambo yari yanditse ku bya mbere ari yo Mategeko icumi yari yababwiye ari mu muriro, cya gihe mwari mwakoraniye munsi y'uwo musozi. Uhoraho arabimpa,
5ndamanuka mbishyira mu Isanduku nabāje nk'uko Uhoraho yabintegetse. Na n'ubu biracyarimo.
6Hashize igihe kirekire Abisiraheli bavuye ku mariba y'i Bene-Yākani bagera i Mosera, Aroni arapfa barahamuhamba. Umuhungu we Eleyazari amusimbura ku murimo w'ubutambyi.
7Bahavuye bajya i Gudigoda, barakomeza bagera i Yotibata mu karere k'utugezi twinshi.
8Tukiri ku musozi wa Horebu, Uhoraho atoranya ab'umuryango wa Levi ngo bajye bamuhekera Isanduku y'Isezerano, bamukorere n'umurimo w'ubutambyi, basabire n'abantu umugisha. Iyo mirimo n'ubu baracyayikora.
9Ngicyo igituma Abalevi batagira umugabane na gakondo kimwe n'abandi Bisiraheli. Uhoraho Imana yanyu ni we mugabane wabo nk'uko yabibabwiye.
10Muri ya minsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine namaze kuri wa musozi ubwa kabiri, Uhoraho yongeye kumva gusenga kwanjye ntiyabarimbura.
11Nuko arambwira ati: “Haguruka ugende, uyobore Abisiraheli bajye kwigarurira igihugu narahiriye ba sekuruza.”
Ibyo Imana ishaka ku bantu bayo12Noneho Bisiraheli, ni iki Uhoraho Imana yanyu abashakaho? Ni ukumwubaha no kugenza uko ashaka, no kumukunda no kumukorera n'umutima wanyu wose n'ubushobozi bwanyu bwose,
13no kubahiriza amabwiriza n'amateka ye mbashyikirije uyu munsi, kugira ngo mugubwe neza.
14Uhoraho Imana yanyu ni we nyir'ikirere, n'ijuru n'isi n'ibiyirimo byose.
15Nyamara yatonesheje ba sokuruza arabakunda, namwe ababakomotseho abatoranya mu mahanga yose, nk'uko bimeze na n'ubu.
16Mwiyegurire Uhoraho burundu, mureke kwigomeka.
17Uhoraho Imana yanyu ni Imana irusha izindi zose gukomera, ni Umwami ugenga abami bose, ni Imana ikomeye y'imbaraga nyinshi ifite igitinyiro. Ifata abantu bose kimwe kandi ntigurirwa.
18Irenganura impfubyi n'abapfakazi, ikunda n'abatari mu gihugu cyabo ikabatunga kandi ikabambika.
19Namwe rero mujye mukunda abanyamahanga batuye muri mwe, kuko namwe mwahoze muri abanyamahanga mu Misiri.
20Mujye mwubaha Uhoraho Imana yanyu, mumuyoboke mubane na we akaramata, abe ari we wenyine murahira.
21Mujye mumusingiza wenyine, kuko ari we Mana yanyu, kandi mwiboneye ibitangaza biteye ubwoba yabakoreye.
22Ba sokuruza basuhukiye mu Misiri ari abantu mirongo irindwi gusa, ariko Uhoraho Imana yanyu yarabagwije, none muranganya ubwinshi n'inyenyeri zo ku ijuru.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.