2 Abami 16 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Ahazi aba umwami w'u Buyuda(2 Amateka 28.1-27)

1Mu mwaka wa cumi n'irindwi Peka mwene Remaliya ari ku ngoma muri Isiraheli, Ahazi mwene Yotamu yabaye umwami w'u Buyuda.

2Icyo gihe Ahazi yari afite imyaka makumyabiri, amara imyaka cumi n'itandatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakoze ibitanogeye Uhoraho Imana ye, ntiyagenza nka sekuruza Umwami Dawidi.

3Yagenje nk'abami ba Isiraheli ageza n'aho atamba umwana we, amucisha mu muriro akurikije imihango iteye ishozi yakorwaga n'abanyamahanga, Uhoraho yari yarirukanye mu gihugu akayasimbuza Abisiraheli.

4Nuko atamba n'ibitambo yosereza n'imibavu ahasengerwaga ibigirwamana, no mu mpinga z'imisozi, no munsi y'ibiti byose bitoshye.

5Resini umwami wa Siriya, na Peka mwene Remaliya umwami wa Isiraheli batera Yeruzalemu maze bagota umwami Ahazi, ariko ntibabasha kumutsinda.

6Muri icyo gihe umwami Resini wa Siriya ni bwo agaruriye Abedomu umujyi wa Elati, amaze kuwuneshamo Abayuda. Nuko Abedomu baratahuka bawuturamo kugeza na bugingo n'ubu.

7Ahazi aherako yohereza intumwa kwa Tigulati-Pileseri umwami wa Ashūru kumubwira ziti: “Jyewe ndi nk'umwana wawe n'umugaragu wawe. None ngwino unkize umwami wa Siriya n'uwa Isiraheli banteye.”

8Nuko akoranya izahabu n'ifeza byari mu Ngoro y'Uhoraho no mu bubiko bw'ibwami, abyoherereza uwo mwami ho impano.

9Umwami wa Ashūru akora ibyo Ahazi amusabye atera i Damasi arahigarurira, abaho abajyana ho iminyago i Kiri kandi yica Resini.

10Ahazi ajya i Damasi guhura na Tigulati-Pileseri umwami wa Ashūru, ahabona urutambiro ruri mu Ngoro y'i Damasi, yoherereza umutambyi Uriya igishushanyo cyarwo n'imiterere yarwo yose.

11Uriya yubakisha urutambiro akurikije bidasubirwaho amabwiriza umwami Ahazi yamwoherereje, ndetse arurangiza mbere y'uko Ahazi ahindukira ava i Damasi.

12Umwami ngo ave i Damasi abona urwo rutambiro maze ararwegera,

13arutambiraho igitambo gikongorwa n'umuriro, aruturiraho ituro ry'ifu n'ituro risukwa, ahamisha n'amaraso y'igitambo cy'umusangiro.

14Ahazi yimura urutambiro rw'umuringa rwari rweguriwe Uhoraho. Urwo rutambiro rwari imbere y'Ingoro, hagati y'urutambiro rushya n'Ingoro y'Uhoraho, arwimurira mu ruhande rw'amajyaruguru y'urwo rutambiro rushya.

15Nuko umwami Ahazi ategeka umutambyi Uriya ati: “Uzajye utambira kuri uru rutambiro rugari igitambo gikongorwa n'umuriro cya buri gitondo, n'ituro ry'ifu rya buri kigoroba, n'ibitambo byanjye bikongorwa n'umuriro biherekejwe n'ituro ryanjye ry'ifu, n'ibitambo bikongorwa n'umuriro bya rubanda biherekejwe n'amaturo yabo y'ifu n'amaturo asukwa. Nzamishaho amaraso yose y'ibitambo bikongorwa n'umuriro n'ay'ibindi bitambo. Naho ibyerekeye urutambiro rw'umuringa, nzarukoresha mu kugisha inama Imana.”

16Umutambyi Uriya ashyira mu bikorwa ibyemezo byose by'umwami Ahazi.

17Hanyuma Umwami Ahazi yomora ibisate by'umuringa byari ku bigare byo mu rugo rw'Ingoro, akuraho n'igikarabiro kuri ibyo bisate. Nuko akivanaho amashusho cumi n'abiri y'amapfizi akozwe mu muringa, maze agitereka ku gitereko cy'ibuye.

18Asenya ibaraza ryitwaga iry'isabato ryari ryubatse imbere mu Ngoro, akuraho n'irembo ry'urugo umwami yinjiriragamo, byose agendereye gushimisha umwami wa Ashūru.

19Ibindi bikorwa n'ibigwi bya Ahazi, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda”.

20Nuko Ahazi amaze gupfa ashyingurwa mu irimbi rya ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi. Umuhungu we Hezekiya amusimbura ku ngoma

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help