Zakariya 9 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Urubanza ruzaba ku bihugu bituranye na Isiraheli

1Ngiyi imiburo yaturutse ku Uhoraho.

Uhoraho yibasiye intara ya Hadaraki,

ashinze ibirindiro i Damasi.

Koko rero imiryango y'Abisiraheli kimwe n'abandi bantu bose,

bahanze Uhoraho amaso.

2Yibasiye kandi Lebo-Hamati,

umujyi uhereranye n'uwa Damasi.

Yibasiye uwa Tiri n'uwa Sidoni,

nubwo abayituye ari abanyabwenge cyane.

3Abanyatiri biyubakiye ikigo ntamenwa,

birundanyiriza ifeza nk'urundanya umukungugu,

birundanyiriza n'izahabu nk'urunda icyondo mu nzira.

4Nyamara dore Nyagasani agiye kwigarurira Tiri,

inkuta zayo azazihirika mu nyanja,

Tiri yose ayihe inkongi y'umuriro.

5Abanyashikeloni bazabibona bashye ubwoba,

naho Abanyagaza bibababaze cyane.

Abanyekuroni na bo bizabagendekera bityo,

kuko bazaba batagifite inkunga ya Tiri.

Umwami w'i Gaza azicwa,

Ashikeloni ntihazongera guturwa,

6naho Ashidodi hazaturwa n'uruvange rw'amoko.

Uhoraho aravuze ati:

“Uko ni ko nzamaraho ubwirasi bw'Abafilisiti.

7Nzababuza kurya inyama zirimo amaraso n'ibyokurya bizira.

Bityo abazaba bakiriho bazaba abanjye,

mbabare mu mazu akomoka kuri Yuda.

Abanyekuroni na bo nzabagira abanjye,

nk'uko nagenjereje Abayebuzi.

8Nzarinda ubwoko bwanjye,

nkumīre ibitero by'ababisha babwo,

ntawe uzongera kubukandamiza,

kuko uhereye ubu ngiye kuba maso nkaburinda.”

Umwami uzazana amahoro

9Nimwishime cyane baturage b'i Siyoni!

Muvuze impundu, baturage b'i Yeruzalemu!

Dore umwami wanyu aje abasanga,

ni intabera kandi araganje.

Nyamara yicishije bugufi, ahetswe n'indogobe,

ndetse ahetswe n'icyana cy'indogobe.

10Azatsemba amagare y'intambara mu ntara ya Efurayimu,

atsembe n'abarwanira ku mafarasi muri Yeruzalemu.

Azavunagura imiheto y'intambara,

asakaze amahoro mu mahanga yose.

Azategeka ahereye ku nyanja imwe ageze ku yindi,

ahere no ku ruzi rwa Efurati ageze ku mpera z'isi.

Irekurwa ry'abajyanywe ho iminyago

11Kandi Uhoraho aravuga ati:

“Kubera Isezerano nagiranye namwe,

rigashimangirwa n'amaraso y'ibitambo,

narekuye imfungwa zari zifungiye mu rwobo rutagira amazi.

12Yemwe abafunzwe mufite icyizere mwe,

nimusubire i Yeruzalemu mu murwa wanyu ntamenwa!

Uyu munsi ndabamenyesha ko nzabashumbusha ibyanyu incuro ebyiri.

13Koko rero nzatamika umwambi ari wo Befurayimu,

mfore umuheto wanjye, ari wo Bayuda,

nkure inkota yanjye mu rwubati ari yo Banyasiyoni,

ndwanye Abagereki.”

14Uhoraho aziyerekana hejuru y'abantu be,

imyambi ye igende nk'umurabyo.

Uhoraho Nyagasani azavuza impanda,

aze mu ishuheri ituruka mu majyepfo.

15Uhoraho Nyiringabo azabarinda,

batsembe ababisha babo barwanisha imihumetso.

Bazasahinda nk'abanyoye inzoga,

ikabuzura nk'uko inzabya zuzura amaraso,

aminjagirwa ku mahembe y'inguni z'urutambiro.

16Uwo munsi Uhoraho Imana yabo izabakiza,

nk'uko umushumba akiza umukumbi we.

Bazayibera nk'amabuye y'agaciro atatse ikamba,

arabagirana mu gihugu cyayo.

17Mbega ihirwe bazaba bafite!

Mbega ukuntu bazaba ari beza!

Abasore n'inkumi bazasugira basagambe,

kubera ingano na divayi nshya.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help