1 Abanyatesaloniki 4 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Imibereho ishimisha Imana

1Ahasigaye bavandimwe, turabasaba tubinginga mu izina rya Nyagasani Yezu ngo mujye mugenza nk'uko twabigishije, kugira ngo mushimishe Imana. Koko kandi musanzwe mubikora, noneho nimurusheho.

2Muzi kandi amabwiriza twabahaye aturutse kuri Nyagasani Yezu.

3Ngibi ibyo Imana ibashakaho: ni ukuba abaziranenge mukirinda ubusambanyi.

4Buri wese muri mwe nabane n'uwo bashakanye, bagirane umubano utagira amakemwa ushimwa na bose,

5badatwarwa n'irari nk'abo mu mahanga batazi Imana.

6Ku byerekeye imibanire ntihakagire uhemukira umuvandimwe we ngo amuce inyuma, kuko Nyagasani azahana abakora batyo nk'uko twabibabwiye tubihanangiriza.

7Erega Imana ntiyaduhamagariye kwiyandavuza, ahubwo yaraduhamagaye ngo tube abaziranenge!

8Ni yo mpamvu uzanga gukurikiza izo nyigisho atazaba ari umuntu yasuzuguye, ahubwo azaba yasuzuguye Imana ibaha Mwuka wayo Muziranenge.

9Ibyerekeye urukundo rwa kivandimwe, si ngombwa kubibandikira kuko Imana yabigishije gukundana,

10ndetse musanzwe mukundana n'abavandimwe bose bo mu ntara yose ya Masedoniya. Bavandimwe, turabasaba rwose kurushaho kugenza mutyo.

11Mwihatire kubaho mu ituze mwita ku bibareba, kandi mukoresha amaboko yanyu nk'uko twabibategetse.

12Bityo muzajye mugenza uko bikwiye imbere ya rubanda, kandi nta cyabo muzakenera.

Ukuza kwa Nyagasani

13Bavandimwe, twifuza ko mutayoberwa ibyerekeye abamaze gupfa, kugira ngo mudashavura nk'abandi badafite icyo biringiye.

14Nk'uko twemera ko Yezu yapfuye kandi akazuka, ni na ko twemera ko abapfuye bamwizera, Imana izabazurana na we.

15Iri jambo tubabwira ni iryo twatumwe na Nyagasani: twebwe abazaba bakiriho aje, ntabwo tuzabanziriza abazaba barapfuye.

16Ahubwo tuzumva itegeko twumve n'ijwi ry'umumarayika mukuru, twumve n'impanda y'Imana noneho Nyagasani ubwe amanuke avuye mu ijuru, maze abapfuye bizera Kristo babanze bazuke.

17Nyuma natwe abazaba bakiriho duhite tuzamuranwa na bo mu bicu, dusanganire Nyagasani mu kirere maze tuzabane na we iteka ryose.

18Nuko rero mubwirane ayo magambo, kugira ngo abahumurize.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help