2 Abanyakorinti 9 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Imfashanyo yo kugoboka intore z'Imana z'i Yeruzalemu

1Ntabwo rwose ari ngombwa ko mbandikira ku byerekeye igikorwa cyo kugoboka intore z'Imana zo muri Yudeya.

2Nzi ko mugira ubwuzu bwo gufasha abandi, ndetse nabaratiye abo muri Masedoniya ngira nti: “Kuva mu mwaka ushize abavandimwe bacu bo muri Akaya biteguye gutanga imfashanyo.” None iryo shyaka ryanyu ryemeje abenshi muri bo kugira icyo bakora.

3Mboherereje abo bavandimwe kugira ngo ibyo bigwi twabavuze tubashimagiza bitaba impfabusa.

4Naho ubundi nzanye n'abo muri Masedoniya bagasanga nta cyo mwari mwategura, twakorwa n'isoni kandi namwe mwarushaho kumwara kubera icyizere twari tubafitiye.

5Ni cyo cyatumye mbona ko ari ngombwa gusaba abo bavandimwe ngo bambanzirize kuza iwanyu, kugira ngo batunganye ibyerekeye imfashanyo mwiyemeje gutanga. Nuko rero nzasange mwarayiteguye, bityo bigaragare ko mwatanganye ubwuzu mudahatwa.

6Muzirikane iri jambo: “Ubiba nkeya azasarura nkeya, naho ubiba nyinshi azasarura nyinshi.”

7Buri muntu wese akwiriye gutanga icyo yiyemeje, atinuba kandi adahatwa kuko Imana ikunda umuntu utanga anezerewe.

8Koko rero ku buryo bwose Imana ibasha kubagirira ubuntu busesuye, kugira ngo muri byose n'igihe cyose mube mwihagije, ndetse munasagure ibyo gukoresha imirimo myiza yose.

9Ni na ko Ibyanditswe bivuga, ngo:

“Yagize ubuntu aha abakene ataziganya,

ubutungane bwe azabuhorana iteka ryose.”

10Imana iha umuhinzi imbuto zo kubiba, ikanamuha ibyokurya byo kumutunga, namwe izabaha imbuto zo kubiba inazigwize, kugira ngo zirumbuke umusaruro mwinshi wo kugira neza kwanyu.

11Izabagwiriza ubukungu bw'uburyo bwose kugira ngo muzashobore gutanga mutizigama, maze bitume benshi bashimira Imana, bitewe n'imfashanyo zanyu tuzaba tubashyikirije.

12Akamaro k'uwo murimo mukora si ako gukenura intore z'Imana gusa, ahubwo unatuma abashimira Imana barushaho kwiyongera.

13Kuzirikana ibyo byose mwabakoreye bituma basingiza Imana, babonye ukuntu muyumvira, mugatangaza Ubutumwa bwiza bwa Kristo. Bayisingiza kandi kubera ko mugira ubuntu, mugasangira ibyanyu na bo ndetse n'abantu bose.

14Bityo bazabasabira babafitiye urukumbuzi, bitewe n'ubuntu bw'Imana buhebuje bababonanye.

15Imana ishimwe kubera impano itagereranywa yatugabiye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help