Yeremiya 34 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Ubutumwa bwagenewe Sedekiya

1Nebukadinezari umwami wa Babiloniya n'ingabo ze zose, hamwe n'abantu bose bo mu bihugu n'amahanga yose yategekaga, n'ibihugu byose yatwaraga bateye Yeruzalemu n'imijyi yose iyikikije. Icyo gihe Uhoraho yabwiye Yeremiya ati:

2“Genda ubwire Sedekiya umwami w'u Buyuda uti: ‘Jyewe Uhoraho Imana y'Abisiraheli, ngabije uyu mujyi umwami wa Babiloniya kugira ngo awutwike.

3Nawe Sedekiya ntuzamuva mu nzara, ahubwo azagufata mpiri akujyane iwe. Muzavugana imbonankubone hanyuma ujyanwe i Babiloni.’

4None rero wowe Sedekiya umwami w'u Buyuda, umva Ijambo ry'Uhoraho: Ntuzicishwa inkota

5ahubwo uzisazira amahoro, woserezwe imibavu nka ba sokuruza, abami bakubanjirije ku ngoma. Abantu bazakuririra bavuga bati: ‘Mbega ishyano! Umwami wacu yapfuye.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze.

6Nuko Yeremiya ageza ubwo butumwa kuri Sedekiya umwami w'u Buyuda i Yeruzalemu,

7ubwo ingabo z'umwami wa Babiloniya zarwanyaga Yeruzalemu n'imijyi y'u Buyuda ari yo Lakishi na Azeka. Ni yo mijyi ikomeye yonyine yari isigaye mu Buyuda.

Ubwigenge bw'amafuti bwahawe inkoreragahato

8Umwami Sedekiya yagiranye n'abantu b'i Yeruzalemu amasezerano yo guha inkoreragahato ubwigenge. Uhoraho abwira Yeremiya ati:

9“Buri wese agomba guha ubwigenge Umuheburayi w'inkoreragahato y'umugore cyangwa umugabo uri iwe. Ntihakagire uhindura inkoreragahato umuvandimwe we w'Umuyuda.”

10Nuko abayobozi bose na rubanda bari bagiranye ayo masezerano, bemeranywa kureka inkoreragahato z'abagabo cyangwa z'abagore ngo zishyire zizane.

11Nyamara hanyuma bisubiraho barazigarura bongera kuzikoresha imirimo y'agahato.

12Uhoraho yongera kubwira Yeremiya ati:

13“Uku ni ko jyewe Uhoraho Imana y'Abisiraheli mvuze: Nagiranye Isezerano na ba sokuruza, mbakura mu Misiri aho bari inkoreragahato. Ndababwira nti:

14‘Buri mwaka wa karindwi, umuntu wese ajye aha ukwishyira ukizana umuvandimwe we w'Umuheburayi yagize inkoreragahato mu myaka itandatu. Nyamara ba sokuruza ntibanyumviye ngo babyiteho.

15Icyakora vuba aha mwarihannye mukora ibinogeye, buri wese yemera guha umuvandimwe we ukwishyira akizana. Ayo masezerano mwayagiriye mu Ngoro yanjye.

16Nyamara hanyuma mwisubiyeho murantukisha, maze murongera mugarura za nkoreragahato z'abagabo n'abagore mwari mwarahaye kwishyira bakizana mubakoresha agahato.’ ”

17None rero Uhoraho aravuga ati: “Ntimwanyumviye ngo muhe abavandimwe banyu ukwishyira bakizana. Bityo mwebwe ngiye kubaha ukwishyira mukizana kubakwiye, ari ko kubateza inkota n'icyorezo n'inzara. Nzabagira akabarore imbere y'amahanga yose yo ku isi.

18“Abantu bishe Isezerano ryanjye, ntibakurikiza amabwiriza yaryo bemereye imbere yanjye. Nzabagenza nk'inyana y'igitambo batemyemo kabiri bakanyura hagati y'ibyo bice byombi.

19Abayobozi b'Abayuda na Yeruzalemu, n'ibyegera n'abatambyi n'abaturage bose, banyuze hagati y'ibice bibiri by'inyana,

20nzabagabiza abanzi babo bashaka kubica. Imirambo yabo izaba ibyokurya by'ibisiga n'inyamaswa.

21Sedekiya umwami w'u Buyuda n'ibyegera bye nzabagabiza abanzi babo bashaka kubica, ndetse nzabagabiza n'ingabo z'umwami wa Babiloniya zari zasubiye inyuma, zireka kubarwanya.

22Dore ngiye kuzitegeka zigaruke kuri uyu mujyi, zizawurwanye ziwigarurire ziwutwike. Nzatsemba imijyi yo mu Buyuda isigare ari umusaka.” Uko ni ko Uhoraho avuze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help