1Mu mwaka wa karindwi Yehu ari ku ngoma muri Isiraheli, Yowasi yabaye umwami w'u Buyuda afite imyaka irindwi, amara imyaka mirongo ine ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Sibiya w'i Bērisheba.
2Mu mibereho ye yose Yowasi yakoze ibinogeye Uhoraho, kuko umutambyi Yehoyada yari yaramureze neza.
3Icyakora ntibigeze bakuraho ahasengerwaga, rubanda bakomeje kuhatambira ibitambo no kuhosereza imibavu.
Yowasi asanisha Ingoro y'Uhoraho(2 Amateka 24.4-14)4Yowasi abwira abatambyi ati: “Mukoranye amafaranga yose azanwa mu Ngoro ku bw'imirimo y'Uhoraho: umusoro wa buri muntu asoreshwa ku bintu bitandukanye n'ayo abantu batanga ku bushake bwabo.
5Buri mutambyi yakire amafaranga avuye kuri buri mucungamutungo. Ayo mafaranga bazayakoresha mu gusana aho Ingoro y'Uhoraho yasenyutse hose.”
6Nyamara kugeza mu mwaka wa makumyabiri n'itatu Yowasi ari ku ngoma, abatambyi bari bataratangira gusana Ingoro.
7Umwami Yowasi ahamagaza Yehoyada n'abandi batambyi, arababaza ati: “Kuki mutasannye Ingoro? Nuko rero uhereye ubu ntimuzongere kwaka incuti zanyu imfashanyo. Zizajya zizigamirwa gusana Ingoro y'Uhoraho.”
8Bityo abatambyi biyemerera kutazongera gukoranya amafaranga ya rubanda, no gushingwa imirimo yo gusana Ingoro.
9Umutambyi Yehoyada azana isanduku atobora umwenge mu gipfundikizo cyayo, ayishyira iruhande rw'iburyo rw'urutambiro uvuye aho binjirira mu Ngoro. Abatambyi barindaga aho binjirira bakajya bayishyiramo amafaranga yose azanywe mu Ngoro y'Uhoraho.
10Iyo babonaga ko ayo mafaranga amaze kugwira mu isanduku, bahamagazaga umunyamabanga w'umwami n'Umutambyi mukuru bakayabarura, bakayashyira mu mifuka yabigenewe.
11Amafaranga amaze kubarurwa bakayashyikiriza abubakisha n'abagenzuzi b'imirimo yo ku Ngoro y'Uhoraho, kugira ngo na bo bayahembe abaconzi n'abafundi basana Ingoro y'Uhoraho,
12kimwe n'abaconzi b'amabuye n'ababatsi. Bityo amafaranga asigaye bayaguraga ibikoresho birimo imbaho n'amabuye abaconzwe byo gusana Ingoro y'Uhoraho, no kwishyura ibindi bya ngombwa byose byo kuyisana.
13Icyakora amafaranga yatangwaga mu Ngoro y'Uhoraho ntiyishyurwaga imirimo yo gucura ibikombe by'ifeza cyangwa ibikoresho by'ibyuma, cyangwa ibyungo cyangwa amakondera, cyangwa ibindi bikoresho byose by'izahabu n'ifeza.
14Ahubwo yose bayashyikirizaga abubakishaga, kugira ngo basanishe Ingoro y'Uhoraho.
15Nta n'ubwo birirwaga bagenzura abo bubakishaga uburyo bahembaga abakozi, kuko babikoranaga umurava.
16Amafaranga yatangwaga mu mwanya wo kwitambira ibitambo byo kwigorora n'iby'impongano z'ibyaha byabo, ntiyashyirwaga mu bubiko bw'Ingoro y'Uhoraho, ahubwo yabaga umugabane w'abatambyi.
Iherezo ry'ingoma ya Yowasi(2 Amateka 24.23-27)17Muri icyo gihe Hazayeli umwami wa Siriya atera i Gati arahigarurira. Hanyuma agambirira no gutera i Yeruzalemu,
18ariko Yowasi umwami w'u Buyuda akoranya impano zose z'agaciro, ba sekuruza Yozafati na Yoramu na Ahaziya abami b'u Buyuda na we ubwe beguriye Uhoraho, hamwe n'izahabu yose yari mu bubiko bw'Ingoro y'Uhoraho no mu bw'ingoro y'umwami. Byose babijyana kubitura Hazayeli umwami wa Siriya, maze areka gutera Yeruzalemu.
19Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Yowasi, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda.”
20-21Hanyuma abagaragu be baramugambanira, babiri muri bo ari bo Yozabadi mwene Shimeyati na Yehozabadi mwene Shomeri, bicira Yowasi i Betimilo mu nzira imanuka ijya i Sila. Bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi, umuhungu we Amasiya amusimbura ku ngoma.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.