Zaburi 138 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Ineza y'Uhoraho

1Zaburi ya Dawidi.

Mana, ndagushimira mbikuye ku mutima.

Erega ndakuririmbira ndi imbere yawe!

2Nkwikubise imbere mu Ngoro yawe nziranenge,

ndagushimira imbabazi n'umurava ugira.

Koko izina ryawe hamwe n'ibyo wasezeranye wabihesheje ikuzo rihebuje byose.

3Umunsi nagutabaje warantabaye,

wanteye imbaraga n'ubutwari.

4Uhoraho, abami bose bo ku isi nibagushimire,

nibagushimire kuko biyumviye ibyo wavuze.

5Nibaririmbe bogeza ibikorwa byawe,

baririmbe bati: “Uhoraho afite ikuzo rihambaye.”

6Uhoraho, nubwo uba mu ijuru wita kuri rubanda rugufi,

nubwo uba kure umenya ibikorwa by'abirasi.

7Iyo amakuba antangatanze ntiwemera ko ampitana,

iyo abanzi bandakariye urangoboka ukabarwanya,

ububasha bwawe ni bwo butuma mbatsinda.

8Uhoraho, imigambi umfitiye uzayisohoza.

Uhoraho, imbabazi zawe zihoraho iteka ryose,

ni wowe wandemye ntuntererane.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help