1Muri iyo minsi Nawomi abwira umukazana we Ruti ati: “Mwana wanjye, nkwiriye kugushakira umugabo kugira ngo umererwe neza.
2Wa mugabo witwa Bowazi wakwemereraga gukorana n'abaja be, ni mwene wacu. Nimugoroba ari bujye ku mbuga kugosoza ingano za bushoki.
3None iyuhagire witere amarashi, wifubike n'umwenda maze umanuke ujye ku mbuga. Uramenye ntumwiyereke ataramara kurya no kunywa.
4Najya kuryama uze kwitegereza aho aryamye, maze uze kugenda worosore ku birenge bye abe ari ho wiryamira, na we ari bukubwire icyo ugomba gukora.”
5Ruti asubiza nyirabukwe ati: “Ibyo umbwiye byose ndabikora.”
6Ruti ajya ku mbuga, akora uko nyirabukwe yamubwiye.
7Bowazi amaze kurya no kunywa yumva yishimye, maze ajya kuryama iruhande rw'ikirundo cy'ingano ze. Ruti aromboka, amworosora ku birenge maze ariryamira.
8Mu gicuku Bowazi ashigukira hejuru. Ngo yeguke, abona umugore uryamye hafi y'ibirenge bye.
9Bowazi aramubaza ati: “Yewe! Uri nde?”
Ruti aramusubiza ati: “Ndi umuja wawe Ruti. Ndakwinginze nyorosa igishura cyawe unyijyanire, kuko ari wowe ugomba kuncyura ugacikura nyakwigendera.”
10Bowazi aramusubiza ati: “Ruti, Uhoraho aguhe umugisha, wabaye indahemuka kuri nyokobukwe, none urushijeho kubigaragariza umuryango we. Ntiwigeze wiruka inyuma y'abasore, baba abakire cyangwa abakene.
11None rero ntuhangayike, icyo uzashaka cyose nzakigukorera. Erega n'abantu bose bo mu mujyi wacu bazi ko uri inyangamugayo!
12Ni iby'ukuri koko mfite uburenganzira bwo kugucyura ngacikura nyakwigendera. Icyakora hari undi mugabo ufitanye na we isano ya bugufi, unsumbije ubwo burenganzira.
13None rara hano, maze ejo mu gitondo tuzareba ko yemera kugucyura agacikura nyakwigendera. Nabyemera azaba agize neza. Natabyemera kandi, ndahiye Uhoraho, nzagucyura mucikure. Iryamire hano utegereze ko bucya.”
14Nuko Ruti aryama hafi y'ibirenge bya Bowazi. Mu kabwibwi, igihe umuntu atabasha kumenya undi arabyuka, kuko Bowazi yibwiraga ati: “Bye kumenyekana ko uyu mugore yaraye hano.”
15Bowazi abwira Ruti ati: “Ikuremo umwambaro wifubitse maze uwurambure.”
Ruti awikuramo arawurambura, nuko Bowazi amushyiriramo ibiro bigera kuri makumyabiri by'ingano za bushoki, arazimukorera maze yisubirira mu mujyi.
16Ruti na we ajya kwa nyirabukwe. Nyirabukwe aramubaza ati: “Mbese ni wowe, mwana wanjye?”
Ruti amutekerereza ibyo Bowazi yamugiriye byose.
17Kandi yungamo ati: “Ni na we wampaye izi ngano za bushoki, yanga ko ntaha amara masa.”
18Nawomi aramubwira ati: “Mwana wanjye, igumire hano kugeza ubwo uri bumenye amaherezo y'icyo kibazo. Bowazi na we, uyu munsi ntari buruhuke atagitunganyije.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.