Ivugururamategeko 22 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Kwita ku mutungo w'abandi(Kuv 23.4-5)

1Nubona inka cyangwa intama cyangwa ihene y'undi yazimiye ntukayirengagize, ahubwo uzayimugarurire.

2Niba nyirayo atuye kure cyangwa ukaba utamuzi, ujye uyifata uyijyane iwawe kugeza ubwo azazira kuyishaka.

3Ni na ko uzabigenza no ku ndogobe ye, cyangwa umwambaro we cyangwa ikindi kintu cyose cyatakaye ukakibona, ntukacyirengagize.

4Nusanga indogobe y'undi cyangwa inka ye yatembye mu nzira ntukamutererane, ahubwo uzamufashe kuyibyutsa.

Amategeko anyuranye

5Umugore ntakambare imyambaro y'abagabo, umugabo na we ntakambare iy'abagore, kuko bene ibyo ari ikizira ku Uhoraho Imana yanyu.

6Niba uri mu nzira ugenda ukabona icyari cy'inyoni mu giti cyangwa hasi, harimo inyoni ibundikiye ibyana cyangwa amagi, ntukajyane nyina.

7Ibyana cyangwa amagi ushobora kubijyana, ariko uzareke nyina yigendere. Nubigenza utyo uzagubwa neza kandi uzarama.

8Niwubaka inzu ifite igisenge gishashe, uzakizengurutse akazitiro karinda abantu kugwa, naho ubundi wazaryozwa umuntu uzahahanuka.

9Ntukabibe izindi mbuto mu murima wawe w'imizabibu, naho ubundi izo mbuto n'iz'imizabibu byaba ari umuziro.

10Ntugahingishe igisuka gikururwa n'ikimasa n'indogobe bizirikanyije hamwe.

11Ntukambare imyambaro iboshywe mu ndodo zidahuje ubwoko.

12Ujye utera incunda ku misozo ine y'umwenda wambara.

Ibyerekeye ubusambanyi

13Birashoboka ko umuntu yarongora umukobwa, hanyuma akamwanga

14akamurega ibiteye isoni, akamusebya ati: “Uyu mukobwa narongoye nasanze atari isugi!”

15Nibigenda bityo, ababyeyi b'uwo mukobwa bajye bajyana ishuka abageni barayeho, bayishyīre abakuru ku irembo ry'umujyi.

16Se w'uwo mukobwa ababwire ati: “Uyu mugabo namushyingiye umukobwa wanjye none aramwanze.

17Aramurega ibiteye isoni, ngo ntiyasanze ari isugi. Nyamara dore ikimenyetso cy'uko yari isugi.” Nuko bazarambure iyo shuka iriho amaraso bayereke abakuru b'umujyi.

18Abakuru b'umujyi bafate uwo mugabo bamuhane,

19kuko yashebeje umukobwa w'Abisiraheli. Bamuce icyiru cy'ibikoroto ijana by'ifeza, babihe sebukwe. Uwo mugabo azakomeze kubana n'umugore we iminsi yose y'ukubaho kwe, ntakamwirukane.

20Ariko niba icyo kirego gifite ishingiro, ntihagire ikimenyetso cyerekana ko uwo mukobwa yari isugi,

21bajye bamujyana imbere y'inzu ya se, abagabo bo mu mujyi bamwicishe amabuye. Bazaba bamuhōye ko yakoreye ishyano muri Isiraheli agasambana akiri kwa se, bityo muzakure ikibi muri mwe.

22Umugabo nafatwa aryamanye n'umugore w'undi mugabo bombi bazicwe, bityo muzakure ikibi muri Isiraheli.

23Umugabo nafatirwa mu mujyi aryamanye n'umukobwa w'isugi wasabwe n'undi mugabo,

24bombi muzabajyane ku irembo ry'uwo mujyi mubicishe amabuye. Umukobwa azaba azize ko atatatse kandi ari mu mujyi, naho umugabo azaba azize ko yaryamanye n'umugeni w'undi mugabo. Bityo muzakure ikibi muri mwe.

25Ariko umugabo nafatira mu gasozi umukobwa w'isugi wasabwe n'undi mugabo, akaryamana na we ku ngufu, uwo mugabo azabe ari we wicwa wenyine.

26Umukobwa ntimuzagire icyo mumutwara kuko nta cyaha yakoze. Ni umwere nk'umuntu wishwe na mugenzi we,

27kuko uwo mukobwa wasabwe yafatiwe ku gasozi, yataka hakabura umutabara.

28Umugabo nafata umukobwa w'isugi utarasabwa akaryamana na we ku ngufu bakabafata,

29uwo mugabo azahe se w'uwo mukobwa ibikoroto mirongo itanu by'ifeza. Uwo mugabo azarongore uwo mukobwa kuko yaryamanye na we ku ngufu, amubere umugore iminsi yose y'ukubaho kwe, ntakamwirukane.

30Ntihakagire uwinjira muka se, byaba ari ugukoza se isoni.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help