Zakariya 12 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Abagose Yeruzalemu bameneshwa

1Ngiyi imiburo iturutse ku Uhoraho yerekeye Isiraheli:

Uhoraho waremye ijuru,

washimangiye isi ku mfatiro zayo,

wahaye umuntu umwuka w'ubugingo,

aravuga ati:

2“Yeruzalemu nzayigira nk'igikombe kirimo inzoga, kizatera amahanga ayikikije kudandabirana. U Buyuda na bwo ni ko nzabugira, ubwo Yeruzalemu izaba igoswe n'abanzi.

3Umunsi amahanga yose yo ku isi yakoraniye kurwanya Yeruzalemu, nzayigira nk'urutare ayo mahanga atabasha gushyigura. Abazagerageza kurushyigura ruzabakomeretsa bikomeye.”

4Uhoraho yungamo ati: “Icyo gihe amafarasi yabo yose nzayateza ubwoba, abayagendaho mbahindure nk'abasazi. Ariko Abayuda bo nzabarinda, naho amafarasi yose ahetse abo banyamahanga nyateze ubuhumyi.

5Abatware b'u Buyuda ubwabo bazivugira bati: ‘Abatuye Yeruzalemu bakomora imbaraga zabo ku Uhoraho Nyiringabo Imana yabo.’

6“Icyo gihe nzakoresha abatware b'u Buyuda nk'umuriro wo gukongora ibiti, n'ifumba y'umuriro yo gukongeza ibishakashaka. Bazatsemba amahanga yose abagose impande zose. Bityo abaturage b'i Yeruzalemu bakomeze basagambe mu murwa wabo.

7“Jyewe Uhoraho nzabanza ngoboke Abayuda, kugira ngo abakomoka ku Mwami Dawidi hamwe n'abandi batuye i Yeruzalemu, batibwira ko basumbya ikuzo abandi Bayuda.”

8Icyo gihe Uhoraho azarinda abatuye Yeruzalemu, ndetse icyo gihe umunyantegenke muri bo azagira imbaraga nk'iza Dawidi, abakomoka kuri Dawidi bazabajya imbere babayobore nk'abayobowe n'Imana ubwayo, cyangwa umumarayika w'Uhoraho.

9“Icyo gihe ubwanjye nziyizira, ntsembe amahanga yose azaba aje gutera Yeruzalemu.

10Abakomoka kuri Dawidi hamwe n'abandi batuye Yeruzalemu, nzabashyiramo umutima wo kuntakambira kugira ngo mbababarire. Bazitegereza uwo batoboye, bamuborogere nk'uko uwapfushije umwana w'ikinege amuborogera. Bazamuririra cyane nk'uko uwapfushije umuhungu we w'imfura amuririra.

11Muri icyo gihe abatuye Yeruzalemu bazaboroga bikomeye, nk'uko abatuye ikibaya cya Megido baborogera Hadadirimoni.

12Abatuye igihugu bose bazaboroga, buri nzu yose iboroge ukwayo: abakomoka kuri Dawidi, abagabo ukwabo n'abagore ukwabo. Abakomoka kuri Natani, abagabo ukwabo n'abagore ukwabo.

13Abakomoka kuri Levi, abagabo ukwabo n'abagore ukwabo, n'abakomoka kuri Shimeyi, abagabo ukwabo n'abagore ukwabo.

14Bityo bityo n'abo mu yandi mazu asigaye, abagabo ukwabo n'abagore ukwabo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help