1Aya ni yo magambo y'indunduro yavuzwe na Dawidi.
“Nimwumve amagambo ya Dawidi mwene Yese,
nimwumve amagambo y'umuntu washyizwe hejuru cyane,
ni we Imana ya Yakobo yimikishije amavuta,
ni umuhimbyi w'indirimbo w'ingenzi mu Bisiraheli.
2Mwuka w'Uhoraho avugira muri jye,
anshyize mu kanwa ijambo rye.
3Imana y'Abisiraheli yaravuze,
yo Rutare rubakingira yarambwiye iti:
‘Umwami unyubaha agategekesha abantu ukuri,
4ameze nk'izuba rirashe mu gitondo kitagira igicu,
imirasire yaryo ituma ibimera bikura neza imvura ihise.’
5Ni koko Imana yagiriye neza umuryango wanjye,
yampaye Isezerano ridakuka,
ni Isezerano rikomezwa n'amabwiriza yashyizeho,
izampa gutsinda iteka insohoreze n'imigambi.
6Abapfayongo bose bazamera nk'amahwa bajugunye,
kuko nta wayafatisha intoki:
7bazabasunikisha icyuma cyangwa uruti rw'icumu,
bazakongorerwa n'umuriro aho basunikiwe.”
Intwari mu ngabo za Dawidi(1 Amateka 11.11-47)8Aya ni yo mazina y'intwari mu ngabo za Dawidi: Yoshebu-Bashebeti w'i Hakemoni yari umutware w'abitwa “Intwari eshatu”. Uwo ni we wicishije icumu abanzi magana inani mu gitero kimwe.
9Ukurikiraho muri za Ntwari eshatu ni Eleyazari mwene Dodo w'Umwahohi. Yari kumwe na Dawidi ubwo bashotōraga Abafilisiti bari bakoranyijwe no kubarwanya. Abisiraheli barahunze
10ariko we arakomeza ararwana, yica Abafilisiti benshi kugeza ubwo akaboko kananiwe ikiganza kikumirana n'inkota. Uwo munsi Uhoraho amuha kubatsinda cyane, ba Bisiraheli bagarurwa no gucuza.
11Uwa gatatu ni Shama mwene Age w'Umuharari. Igihe Abafilisiti bari bakoraniye hafi y'umurima w'inkori, ingabo z'Abisiraheli zarabahunze.
12Nyamara Shama we ashinga ibiringiro muri uwo murima, arwanya Abafilisiti arabica. Bityo Uhoraho amuha kubatsinda bikomeye.
13Ikindi gihe intwari eshatu zo muri za zindi mirongo itatu, zisanga Dawidi ku buvumo bwa Adulamu, hari mu gihe cy'isarura. Igitero cy'Abafilisiti cyari gishinze ibirindiro mu kibaya cy'Abarefa.
14Ubwo Dawidi yari aho hantu hatavogerwa, Abafilisiti bashinze ibirindiro i Betelehemu.
15Dawidi aravuga ati: “Icyampa ku mazi yo mu iriba ryo hafi y'irembo ry'i Betelehemu!”
16Za ngabo eshatu z'intwari zibyumvise, zihara amagara zinyura aho Abafilisiti bari bashinze ibirindiro, zivoma amazi muri rya riba ryo hafi y'irembo ry'i Betelehemu ziyashyīra Dawidi. Nyamara Dawidi ayabonye ntiyayanywa, ahubwo ayasuka hasi ayatura Uhoraho.
17Maze aravuga ati: “Uhoraho, ntibikabeho ko nanywa amazi nk'aya, byaba ari nko kunywa amaraso y'aba bagabo bemeye guhara amagara yabo.” Ni yo mpamvu yanze kuyanywa. Ngibyo ibyakozwe n'izo ntwari uko ari eshatu.
18Abishayi mukuru wa Yowabu mwene Seruya yari umuyobozi wa za Ntwari eshatu. Yigeze kwicisha icumu abantu magana atatu mu gitero kimwe, ibyo bituma aba ikirangirire nka za Ntwari eshatu
19ndetse aba icyamamare kuzirusha. Nyamara nubwo yabaye umuyobozi wazo ntiyigeze abarwa muri zo.
20Hari na Benaya mwene Yehoyada w'i Kabusēli, warangwaga n'ibikorwa byinshi by'ubutwari. Ni we wishe Abamowabu babiri b'intwari. Ikindi gihe amasimbi amaze kugwa, Benaya yamanutse mu rwobo yiciramo intare.
21Ni we kandi wishe Umunyamisiri w'igihangange. Uwo Munyamisiri yari yitwaje icumu, naho Benaya we yitwaje inkoni yonyine. Yambura wa Munyamisiri icumu rye aba ari ryo amwicisha.
22Ngibyo ibyo Benaya mwene Yehoyada yakoze, bituma aba ikirangirire nka za Ntwari eshatu.
23Yabaye ikirangirire kurusha ba batware mirongo itatu, nyamara ntiyigeze abarwa muri za Ntwari eshatu. Nuko Dawidi amugira umutware w'ingabo zamurindaga.
24Aba ni bo bari intwari mirongo itatu:
Asaheli murumuna wa Yowabu,
Elihanani mwene Dodo w'i Betelehemu,
25Shama w'i Harodi,
Elika w'i Harodi,
26Helesi w'i Peleti,
Ira mwene Ikeshi w'i Tekowa,
27Abiyezeri w'i Anatoti,
Mebunayi w'i Husha
28Salimoni w'Umwahohi,
Maharayi w'i Netofa,
29Helebu mwene Bāna w'i Netofa,
Itayi mwene Ribayi w'i Gibeya y'Ababenyamini,
30Benaya w'i Piratoni,
Hidayi wo mu karere k'imigezi y'i Gāshi,
31Abiyaluboni w'i Araba,
Azimaveti w'i Bahurimu,
32Eliyahiba w'i Shālabimu,
abahungu ba Yasheni,
Yonatani,
33Shama w'Umuharari,
Ahiyamu mwene Sharari w'Umuharari,
34Elifeleti mwene Ahasibayi w'i Māka,
Eliyamu mwene Ahitofeli w'i Gilo,
35Hesiro w'i Karumeli,
Pārayi w'i Arabi,
36Yigali mwene Natani w'i Soba,
Bani w'Umugadi,
37Seleki w'Umwamoni,
Naharayi w'i Bēroti watwaraga intwaro za Yowabu mwene Seruya,
38Ira w'i Yatiri,
Garebu w'i Yatiri,
39Uriya w'Umuheti.
Bose hamwe ni mirongo itatu na barindwi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.