1Indirimbo y'umuyobozi w'abaririmbyi, ni iy'abaririmbyi bakomoka kuri Kōra. Iririmbwa mu majwi ahanitse.
2Imana ni yo buhungiro bwacu,
ni yo itwongerera imbaraga,
ni umutabazi uduhora hafi ngo atuvune mu makuba.
3Ni cyo gituma tutagira icyo dutinya,
nubwo isi yatigiswa n'imitingito,
nubwo imisozi yose yakwiroha mu nyanja,
4nubwo inyanja yakwibirindura igahōrera,
nubwo imihengeri yayo yatigisa imisozi.
Kuruhuka.
5Hariho umugezi ufite amashami ashimisha abatuye umurwa w'Imana,
uwo murwa ni wo urimo Ingoro Isumbabyose ituyemo.
6Imana iganje muri wo rwagati nta cyawuhangara,
Imana iwugoboka ihereye mu museso.
7Abanyamahanga yabateye ubwoba barataka,
ubwami bwabo burahanguka,
Imana ivuze, isi irakangarana.
8Uhoraho Nyiringabo ari kumwe natwe,
Imana ya Yakobo ni ubuhungiro ntamenwa bwacu.
Kuruhuka.
9Cyo nimuzirikane ibyo Uhoraho yakoze,
muzirikane ibitangaza biteye ubwoba yakoreye ku isi,
10yahagaritse intambara zose zo ku isi,
imiheto yarayivunaguye n'amacumu arayacagagura,
ingabo zo kwikingira aziha inkongi.
11Aravuga ati:
“Nimuhagarike imirwano mumenye ko ndi Imana,
ni jye ugenga amahanga nkagenga n'isi yose.”
12Uhoraho Nyiringabo ari kumwe natwe,
Imana ya Yakobo ni ubuhungiro ntamenwa bwacu.
Kuruhuka.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.