1Abanyazifu bongera kujya i Gibeya kubwira Sawuli ko Dawidi yihishe ku musozi wa Hakila, ahateganye na Yeshimoni.
2Sawuli atoranya mu Bisiraheli ingabo z'intwari ibihumbi bitatu, bajya gushakira Dawidi mu butayu bw'i Zifu.
3Sawuli ashinga amahema ku musozi wa Hakila ahateganye na Yeshimoni, iruhande rw'inzira. Dawidi we yiberaga mu butayu, yumva ko Sawuli yaje kumuhīga.
4Nuko yohereza abatasi, amenya ko Sawuli yahageze koko.
5Dawidi ajya kugenzura, amenya aho Sawuli na Abuneri mwene Neri umugaba w'ingabo ze baryamye. Sawuli yari aryamye hagati ingabo ze zimukikije.
6Dawidi abaza Ahimeleki w'Umuheti, na Abishayi mukuru wa Yowabu mwene Seruya ati: “Ni nde turi bumanukane tukajyana aho Sawuli n'ingabo ze baraye?”
Abishayi aramusubiza ati: “Ni jye turi bujyane.”
7Nijoro Dawidi na Abishayi bajyayo basanga Sawuli asinziriye, icumu rye rishinze iruhande rw'umusego. Abuneri n'izindi ngabo bari baryamye bamukikije.
8Abishayi ni ko kubwira Dawidi ati: “Uyu munsi Imana ikugabije umwanzi wawe, none ureke mushite ku butaka n'icumu rimwe gusa ntashubijemo.”
9Dawidi asubiza Abishayi ati: “Uramenye ntugire icyo umutwara kuko nta kuntu utabarwaho igicumuro, wishe uwo Uhoraho yimikishije amavuta.
10Ndahiye Uhoraho, Uhoraho azabe ari we umwiyicira, yapfa igihe cye kigeze cyangwa akagwa ku rugamba.
11Uhoraho arandinde gukora ishyano ngo nice uwo yimikishije amavuta. Ahubwo fata icumu rye riri iruhande rw'umusego, n'agacuma ke k'amazi twigendere.”
12Dawidi na Abishayi batwara icumu n'agacuma k'amazi byari iruhande rw'umusego wa Sawuli barigendera. Ntihagira n'umwe ubabona cyangwa ngo abimenye, cyangwa ngo akanguke, kuko bose bari basinziriye ubuticura babitewe n'Uhoraho.
13Nuko Dawidi ajya hakurya mu mpinga y'umusozi ahitaruye,
14ahamagara ingabo za Sawuli na Abuneri mwene Neri ati: “Abuneri we, uranyumva?”
Abuneri aramubaza ati: “Uri nde yewe muntu usakuriza umwami?”
15Dawidi aramubwira ati: “Ko uri intwari ukaba utagira uwo muhwanye mu ngabo z'Abisiraheli, ni iki cyatumye utabasha kurarira umwami shobuja? Hari umuntu waje kwica umwami shobuja ntiwamubona.
16Ibyo mwakoze si byo. Ndahiye Uhoraho ko mukwiye kwicwa kuko mutaraririye shobuja, uwo Uhoraho yimikishije amavuta. Ngaho reba niba icumu rye n'agacuma ke k'amazi bikiri iruhande rw'umusego we.”
17Sawuli yumvise iryo jwi amenya ko ari irya Dawidi, ni ko kumubaza ati: “Mwana wanjye Dawidi, koko iryo jwi ni iryawe?”
Dawidi aramusubiza ati: “Ni iryanjye, nyagasani.
18Ariko se databuja, ni iki gituma ukomeza kunkurikirana? Nakoze iki? Ikibi nakugiriye ni ikihe?
19None nyagasani, wumve icyo nkubwira. Niba Uhoraho ari we wakunteje, nzamuha ituro ryo kwiyunga na we, ariko niba ari abantu bakunteje Uhoraho abavume. Banciye mu gihugu cy'Uhoraho bagira ngo njye aho ndamya izindi mana,
20ariko Uhoraho ntiyemere ko mpfira mu mahanga. Ni kuki umwami w'Abisiraheli yahagurutswa no guhīga imbaragasa nkanjye, cyangwa akaba nk'uhīga inkware mu gasozi?”
21Sawuli aravuga ati: “Dawidi mwana wanjye, naracumuye none garuka sinzongera kukugirira nabi. Iri joro wanyeretse ko udashaka kunyica. Ni koko nagenje nk'umusazi kandi naribeshye bikabije!”
22Dawidi aramubwira ati: “Dore icumu ryawe, ohereza umwe mu basore bawe yambuke aze arifate.
23Uhoraho yitura buri wese ibihwanye n'ubutungane n'ubudahemuka bwe. Iri joro Uhoraho yakungabije, ariko nanze kukwica kuko yakwimikishije amavuta.
24None rero nk'uko nakijije ubugingo bwawe iri joro, nanjye Uhoraho azankize andinde amakuba yose.”
25Sawuli aramubwira ati: “Dawidi mwana wanjye, ngusabiye umugisha! Icyo uzajya ukora cyose uzajye uhirwa, no gutsinda uzatsinda!”
Nuko Dawidi arigendera, naho Sawuli asubira iwe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.