Yeremiya 33 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Andi masezerano y'ibyiringiro

1Igihe Yeremiya yari akiri mu rugo rwa gereza, Uhoraho yongeye kuvugana na we.

2Uhoraho waremye isi akayitunganya kandi akayishyira mu mwanya wayo aravuga ati:

3“Ntabaza nzagutabara nkwereke ibintu bitangaje kandi bihishwe, utigeze umenya.

4Koko rero ibi ni byo Uhoraho Imana y'Abisiraheli avuga ku byerekeye amazu yo muri uyu mujyi n'ingoro z'abami b'u Buyuda byashenywe, kugira ngo babone uko barwanya aburirira ku birundo by'ibitaka bitwaje inkota.

5Bashatse kurwanya Abanyababiloniya, nyamara ibyo byatumye uyu mujyi wuzura imirambo y'abo nicishije uburakari bwanjye. Bityo uyu mujyi nywutera umugongo kubera ubugome bw'abawutuye.

6“Nubwo bimeze bityo nzita kuri uyu mujyi n'abawutuye, nzabaha ubuzima kandi mbahe amahoro asesuye n'umutekano.

7Nzagarura Abayuda n'Abisiraheli bajyanywe ho iminyago, nzabasubiza imibereho bahoranye.

8Nzabahanaguraho ibyaha byose bankoreye kandi nzabababarira ibyaha byabo n'ubugome bwabo.

9Yeruzalemu izatuma nezerwa, izampesha ikuzo n'icyubahiro mu mahanga yose yo ku isi. Ayo mahanga niyumva ibyiza byose nakoreye abatuye Yeruzalemu, azagira ubwoba ahinde umushyitsi bitewe n'amahoro mpaye uyu mujyi.”

10Uhoraho aravuga ati: “Muravuga muti: ‘Aha hantu hameze nk'ikidaturwa, ntihaba abantu n'amatungo.’ Ni koko mu mijyi y'u Buyuda no mu mayira y'i Yeruzalemu ntiharangwa abantu n'amatungo, nyamara hazongera kumvikana

11amajwi y'ibyishimo n'umunezero, n'amajwi y'umukwe n'ay'umugeni, n'amajwi y'abazana ibitambo byo kunshimira mu Ngoro yanjye baririmba bati:

‘Nimushimire Uhoraho Nyiringabo kuko agira neza,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.’

“Koko rero iki gihugu nzagisubiza imibereho cyahoranye.”

Uko ni ko Uhoraho avuze.

12Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Muri iki gihugu kimeze nk'ikidaturwa, ntikibemo abantu n'amatungo, kizongera kigire inzuri abashumba baragiramo imikumbi yabo.

13Mu mijyi yubatswe mu misozi miremire no mu misozi migufi y'iburengerazuba, mu mijyi yo mu majyepfo no mu ntara y'Ababenyamini, mu nsisiro zikikije Yeruzalemu no mu mijyi y'u Buyuda, abashumba bazongera babare amatungo yabo.”

14Uhoraho aravuga ati: “Igihe kizagera nsohoze Isezerano nagiriye Abisiraheli n'Abayuda.

15Icyo gihe nzatoranya umwami w'intungane mu rubyaro rwa Dawidi, azaharanira ukuri n'ubutungane mu gihugu.

16Icyo gihe u Buyuda buzarokoka na Yeruzalemu ibe mu mutekano. Yeruzalemu izahimbwa ngo ‘Uhoraho ni we Murengezi wacu.’ ”

17Uhoraho aravuga ati: “Ntihazigera habura uwo mu rubyaro rwa Dawidi uzaba umwami w'Abisiraheli.

18Ntihazabura kandi abatambyi bo muryango wa Levi, bazampora imbere batamba ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'amaturo y'ibinyampeke n'ibindi bitambo bya buri munsi.”

19Uhoraho abwira Yeremiya ati:

20“Niba mudashobora kwica Isezerano nashyizeho ryerekeye ijoro n'amanywa ngo bitabaho nk'uko nabigennye,

21ni na ko mudashobora kwica Isezerano nagiranye n'umugaragu wanjye Dawidi, ko hatazigera habura mu rubyaro rwe uzaba umwami, kandi ko mu muryango wa Levi hatazabura abatambyi bo kunkorera.

22Nk'uko inyenyeri n'umusenyi wo ku nyanja bidashobora kubarurwa, ni na ko nzagwiza abakomoka ku mugaragu wanjye Dawidi n'umubare w'abatambyi bakomoka kuri Levi.”

23Uhoraho abwira Yeremiya ati:

24“Mbese wumvise ibyo aba bantu bavuga? Baravuga ngo natereranye Abisiraheli n'Abayuda, imiryango ibiri nitoranyirije. Basuzugura ubwoko bwanjye bakabafata nk'aho atari abantu.

25Jyewe Uhoraho nagiranye Isezerano n'amanywa n'ijoro, nshyiraho n'amategeko agenga ijuru n'isi.

26Nk'uko nakoze ibyo, ni na ko nzakomeza Isezerano nagiranye n'urubyaro rwa Yakobo n'urw'umugaragu wanjye Dawidi. Nzatoranya umwe wo mu rubyaro rwa Dawidi, kugira ngo ategeke abakomoka kuri Aburahamu na Izaki na Yakobo. Nzagarura abajyanywe ho iminyago mbagirire imbabazi.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help