1Igihe Umwana w'intama avanyeho ikimenyetso cya karindwi cyari gifunze wa muzingo w'igitabo, numva mu ijuru ngo cee! Bimara nk'igice cy'isaha.
2Nuko mbona abamarayika barindwi bahagaze imbere y'Imana, bahabwa impanda ndwi.
3Undi mumarayika araza ahagarara iruhande rw'igicaniro, afashe icyotezo cyacuzwe mu izahabu. Ahabwa imibavu myinshi yo kosereza ku gicaniro cy'izahabu kiri imbere y'intebe ya cyami, hamwe n'amasengesho y'intore zose z'Imana.
4Umwotsi w'imibavu uva mu ntoki z'uwo mumarayika, uzamukira imbere y'Imana hamwe n'amasengesho y'intore.
5Hanyuma umumarayika afata icyotezo, acyuzuzamo umuriro wo ku gicaniro awuroha ku isi. Nuko inkuba zirahinda, habaho urusaku, imirabyo irarabya, n'isi iratingita.
Impanda esheshatu zivuzwa6Nuko ba bamarayika barindwi bari bafite impanda bitegura kuzivuza.
7Umumarayika wa mbere avuza impanda, urubura n'umuriro bivanze n'amaraso bihita byiroha ku isi. Kimwe cya gatatu cy'isi yose kirashya, na kimwe cya gatatu cy'ibiti kirashya, ibyatsi byose na byo birashya.
8Umumarayika wa kabiri avuza impanda, igisa n'umusozi munini ugurumana gihita cyiroha mu nyanja. Kimwe cya gatatu cy'inyanja gihinduka amaraso.
9Kimwe cya gatatu cy'ibifite ubuzima byo mu nyanja kirapfa, na kimwe cya gatatu cy'amato kirasenyuka.
10Umumarayika wa gatatu avuza impanda, inyenyeri nini igurumana ihubuka ku ijuru igwira kimwe cya gatatu cy'inzuzi, igwira n'amasōko y'imigezi.
11Iyo nyenyeri yitwa Muravumba. Bityo kimwe cya gatatu cy'amazi kirarura, abantu benshi bicwa no kunywa ayo mazi yahindutse ibamba.
12Umumarayika wa kane avuza impanda, kimwe cya gatatu cy'izuba na kimwe cya gatatu cy'ukwezi na kimwe cya gatatu cy'inyenyeri birakabona, ku buryo kimwe cya gatatu cy'amanywa na kimwe cya gatatu cy'ijoro byacuze umwijima.
13Ngiye kumva numva kagoma imwe yagurukaga iriya kure mu kirere, iravuga cyane iti: “Mbega ishyano! Mbega ishyano! Mbega ishyano abatuye isi bose bazagusha, kubera impanda zigiye kuzavuzwa n'abamarayika batatu basigaye!”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.