1Mwa Bisiraheli mwe, bwoko bwose Uhoraho yavanye mu Misiri, nimwumve icyo abavugaho agira ati:
2“Mu mahanga yose atuye ku isi,
ni mwebwe mwenyine nahisemo,
ni yo mpamvu nzabahanira ibicumuro byanyu byose.”
Umuhanuzi agomba kumvira Uhoraho3Mbese abantu babiri bafatanya urugendo batabanje kubisezerana?
4Mbese intare yatontomera mu ishyamba itari ku muhigo?
Ese icyana cy'intare cyo cyakankamira mu isenga nta cyo cyafashe?
5Mbese inyoni yafatwa mu mutego nta wawuteze?
Ese umutego wo wapfa gushibuka nta kiwukomye?
6Mbese impanda y'imbūzi yarangururira mu mujyi, abawutuye ntibamarwe n'ubwoba?
Ese hari icyago gitera mu mujyi atari Uhoraho ugiteje?
7Erega Nyagasani Uhoraho nta cyo akora,
atabanje kugihishurira abagaragu be b'abahanuzi!
8Intare yivuze ni nde utagira ubwoba?
Nyagasani Uhoraho avuze ni nde utahanura?
Ibihano Abanyasamariya bazahanishwa9Nimujye Ashidodi mutangarize abatuye ibigo ntamenwa byaho,
mujye no mu Misiri mutangarize abatuye ibigo ntamenwa byaho,
mubatangarize muti:
“Nimukoranire ku misozi ikikije umujyi wa Samariya,
mwirebere imvururu zikaze ziwurimo,
mwirebere n'uburyo abawurimo bakandamizwa.”
10Uhoraho aravuga ati:
“Abanyasamariya nta gitunganye bakora,
ibigo ntamenwa byabo babirundamo ibyo bambura n'ibyo basahura.”
11Nyagasani Uhoraho aravuga ati:
“Umwanzi azagota igihugu cyanyu,
ibigo bikomeye byanyu azabisenya,
ibigo ntamenwa byanyu azabisahura.”
12Uhoraho avuga ku byerekeye Abisiraheli b'i Samariya, bidamararira mu ntebe no mu mariri binepa agira ati:
“Nk'uko umushumba atesha intare intama,
akayambura amaguru cyangwa agace k'ugutwi,
ni ko muri bo hazarokoka bake.”
13Nyagasani Uhoraho Imana Nyiringabo aravuga ati:
“Nimutege amatwi mwumve,
muzambere abagabo b'ibyo nzakorera abakomoka kuri Yakobo.
14Umunsi uzagera mpanire Abisiraheli ibicumuro byabo,
nzasenya intambiro z'i Beteli,
amahembe y'inguni z'izo ntambiro azavunagurika agwe hasi.
15Nzasenya amazu babamo mu gihe cy'imbeho,
nzasenya n'ayo babamo mu mpeshyi,
amazu atatse amahembe y'inzovu azariduka,
amazu akomeye na yo azasenyagurika.”
Uko ni ko Uhoraho avuga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.