Abanyagalati 6 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Kwakirana imitwaro

1Bavandimwe, niba umuntu afashwe acumura, mwebwe abayoborwa na Mwuka mumugarure ku murongo, ariko mubikorane ubugwaneza. Erega nawe ubwawe wirinde uwo uri we wese, kuko nawe washobora kugwa mu bishuko.

2Mwakirane ibibaremereye, bityo muzaba mwumviye itegeko rya Kristo byuzuye.

3Umuntu wibwira ko akomeye kandi nta cyo ari cyo aba yibeshya.

4Ahubwo umuntu wese niyigenzure ubwe mu byo akora. Niba hari icyo afite kwirata, agikore ku giti cye atigereranya ku bandi,

5kuko buri wese azibarizwa ibyo azaba yarakoze.

6Uwigishwa Ijambo ry'Imana ajye asangira ibyo atunze byose n'urimwigisha.

7Ntimukibeshye, Imana ntikinishwa. Imbuto umuntu abiba ni zo azasarura.

8Ubiba imbuto z'ibishimisha kamere ye, azasarura urupfu. Naho ubiba imbuto z'ibishimisha Mwuka w'Imana, azasarura ubugingo buhoraho.

9Ntitukarambirwe gukora ibyiza, kuko nitudacogora tuzasarura igihe kigeze.

10Nuko rero igihe cyose tubonye uburyo tujye tugirira neza abantu bose, ariko cyane cyane abo dusangira kwemera Kristo.

Amabwiriza aheruka n'indamutso

11Dore izi nyuguti nini ni jye ubwanjye uziyandikiye n'ukwanjye kuboko!

12Abashaka gushimwa n'abantu ku mpamvu z'imigenzo igaragara ni bo babahatira gukebwa. Intego yabo ni imwe nsa: ni ukugira ngo badatotezwa bazira umusaraba wa Kristo.

13Nyamara kandi abo bantu nubwo bakebwa, ubwabo ntibumvira Amategeko. Barashaka gusa ko mukebwa kugira ngo babone uko birata uwo muhango ukorewe imibiri yanyu.

14Naho jye nta kindi ngomba kwiratana kitari umusaraba w'Umwami wacu Yezu Kristo. Uwo musaraba ni wo utuma isi imbera nk'iwubambweho, nanjye nkabera isi nk'uwubambweho.

15Ku bwanjye gukebwa cyangwa kudakebwa nta cyo bimaze, igifite akamaro ni uko umuntu yaremwa ukundi gushya.

16Abagenza batyo bakurikiza uwo mugambi, ndetse ab'umuryango wose w'Imana, Imana nibahe amahoro n'imbabazi.

17Ahasigaye ntihakagire uwongera kundushya, kuko inkovu mfite ku mubiri ziranga ko ndi uwa Yezu.

18Bavandimwe, Umwami wacu Yezu Kristo nagumye kubagirira ubuntu. Amina.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help