Ibarura 30 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Amabwiriza yerekeye imihigo

1Musa abwira abatware b'imiryango y'Abisiraheli ati: “Nimwumve ibyo Uhoraho yategetse.

2Umuntu nahiga umuhigo wo gutura Uhoraho ituro cyangwa akarahirira kugira icyo yigomwa, ntagace ku isezerano rye, ahubwo ajye aryubahiriza.

3“Umukobwa w'inkumi ukiri kwa se nahiga umuhigo wo gutura Uhoraho ituro, cyangwa akarahirira kugira icyo yigomwa,

4se akabyumva akabyihorera, uwo mukobwa ajye asohoza icyo yasezeranye.

5Icyakora se nabimubuza ku munsi yabyumviyeho, Uhoraho ntazabihōra uwo mukobwa kuko se azaba yamubujije gusohoza icyo yasezeranye.

6“Umukobwa nahiga umuhigo cyangwa akagira icyo arahirira atabitekerejeho, agashyingirwa atarasohoza icyo yasezeranye,

7umugabo we ntabimubuze ku munsi abyumviyeho, umugore we ajye asohoza icyo yasezeranye.

8Ariko umugabo we nabimubuza uwo munsi, Uhoraho ntazahōra uwo mugore kudasohoza icyo yasezeranye.

9“Umupfakazi cyangwa umugore wasenzwe, ajye asohoza icyo yasezeranye cyose.

10“Umugore ufite umugabo nahiga umuhigo cyangwa akarahirira kugira icyo yigomwa,

11umugabo we akabyumva ntamubuze, uwo mugore ajye asohoza icyo yasezeranye cyose.

12Ariko umugabo we nabimubuza ku munsi yabyumviyeho, Uhoraho ntazabihōra uwo mugore kuko umugabo we azaba yamubujije gusohoza icyo yasezeranye.

13Umugabo afite uburenganzira bwo kwemera cyangwa guhakana imihigo umugore we yahize, cyangwa icyo yarahiriye kwigomwa.

14Natagira icyo amubuza ku munsi yabyumviyeho, azaba yemeye ko umugore we asohoza icyo yasezeranye cyose.

15Ariko umugabo namubuza kugisohoza nyuma y'uwo munsi, ni we ukwiriye guhanirwa ko umugore we atashohoje icyo yasezeranye.”

16Ayo ni yo mabwiriza Uhoraho yahaye Musa ku byerekeye imihigo y'abagore, n'abakobwa bakiri kwa se.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help