1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, ni iy'abaririmbyi bakomoka kuri Kōra.
2Mwa mahanga yose mwe, nimwumve ibyo ngiye kubabwira,
mwa batuye ku isi mwese mwe, nimuntege amatwi,
3aboroheje n'abakomeye, abakene n'abakire mwese nimunyumve.
4Reka mbabwire amagambo y'ubwenge,
mbagezeho ibyo ntekereza bibajijura.
5Ndibanda ku miganinyigisho,
nyisobanure ncuranga umurya w'inanga.
6Singira icyo ntinya mu gihe cy'amakuba,
sintinya igihe abanyabinyoma bangose,
7bo biringira umutungo wabo,
bakirata ubukungu bwabo bwinshi.
8Nyamara nta wubasha gucungura ubugingo bwa mugenzi we,
nta n'ubasha guha Imana incungu y'ubugingo bwe bwite.
9Incungu y'ubugingo bw'umuntu iragoye,
iragoye ku buryo nta wubasha kuyibona.
10Umuntu ntabasha kubaho iteka,
bityo ngo abe aciye ukubiri n'ikuzimu.
11Erega ni ibigaragara: n'abanyabwenge barapfa,
injiji n'ibicucu na bo barapfa,
umutungo wabo bose bawusigira abandi!
12Imva bahambwemo ziba ibituro byabo iteka ryose,
bazabigumamo uko ibihe bihaye ibindi,
basige ibikingi bari baragize ubukonde.
13Umuntu nubwo yaba ari umunyacyubahiro abaho igihe gito,
ntaho aba ataniye n'inyamaswa, apfa nka zo.
14Dore iherezo ry'abiyemera,
dore n'iry'abishinga amagambo bababwira:
Kuruhuka
15nk'uko intama zijyanwa kubagwa,
ni ko na bo bajyanwa ikuzimu bashorewe n'urupfu.
Intungane zizabazungura,
imirambo yabo izashangukira ikuzimu,
babe kure y'amazu yabo meza!
16Ariko jyewe Imana izancungura,
izankura mu nzara z'urupfu.
Kuruhuka.
17Ntugakangwe n'uko umuntu akungahaye,
umutungo w'urugo rwe ukiyongera,
18napfa nta na kimwe azajyana,
umutungo we ntazajyana na wo.
19Akiri muzima yishimiraga ko atunganiwe
– abantu bashimagiza abaguwe neza –
20nyamara azapfa akurikire ba sekuruza be,
ajye aho bahora mu mwijima.
21Umuntu nubwo yaba ari umunyacyubahiro ntagire ubushishozi,
ntaho aba ataniye n'inyamaswa, apfa nka zo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.