1Nuko rero nimukurikize urugero nabahaye, nk'uko nanjye nkurikiza urwa Kristo.
Imyifatire mu makoraniro yo gusenga2Ndabashimira ko muhora munyibuka, kandi mukaba mukomeye ku mabwiriza nabashyikirije.
3Nyamara ndashaka ko musobanukirwa yuko Kristo ari we mutwe ugenga buri mugabo, naho umugabo akaba umutwe ugenga umugore we, n'Imana ikaba umutwe ugenga Kristo.
4Nuko rero umugabo witwikira umutwe igihe asenga cyangwa ahanura ngo avuge ibyo ahishuriwe, aba asuzuguye umutwe we (ari wo Kristo).
5Naho umugore utitwikiriye umutwe igihe asenga cyangwa ahanura, aba asuzuguye umutwe we (ari wo mugabo we). Uwo mugore aba ahwanye n'uwo bogoshe bakamumora.
6Atitwikiriye umutwe, ashatse yaniyogoshesha. Ariko ubwo biteye isoni ko umugore yiyogoshesha cyangwa ko yimoza, niyitwikire umutwe.
7Umugabo ntagomba kwitwikira umutwe kuko ari ishusho y'Imana, akagaragaza ikuzo ryayo. Naho umugore agaragaza ikuzo ry'umugabo we.
8Umugabo ntiyakomotse ku mugore, ahubwo umugore ni we wakomotse ku mugabo.
9Umugabo ntiyaremewe umugore, ahubwo umugore yaremewe umugabo.
10Ni cyo gituma kubera abamarayika bamureba, umugore agomba kwitwikira umutwe ngo bibe ikimenyetso cy'uko agengwa n'umugabo we.
11Nyamara imbere ya Nyagasani umugore ntiyakwigenga ku mugabo we, n'umugabo ntiyakwigenga ku mugore we, baba magirirane.
12Nk'uko umugore yakomotse ku mugabo ni na ko umugabo abyarwa n'umugore, ariko ibintu byose bikomoka ku Mana.
13Namwe nimumbwire: ese birakwiriye ko umugore asenga Imana atitwikiriye umutwe?
14Mbese umuco w'abantu ubwawo ntutwigisha ko bitera isoni kugira ngo umugabo agire umusatsi muremure,
15naho umugore yawugira bikamuhesha icyubahiro? Byongeye kandi, umugore yaherewe umusatsi muremure kugira ngo umubere umwambaro w'umutwe.
16Hagize umuntu ushaka kubigiramo impaka, amenye ko yaba twe yaba amatorero y'Imana, twese nta wundi muco twemera utari uwo.
Igaburo rya Nyagasani(Mt 26.26-29; Mk 14.22-25; Lk 22.14-20)17Mu mabwiriza akurikira sindi bubashime, kuko amakoraniro mugira adatuma mukora neza, ahubwo atuma mukora nabi.
18Bwa mbere numva yuko iyo mukoranye mwicamo uduce, kandi nkaba nemera ko bimwe ari byo.
19Koko ni ngombwa ko haba ibice muri mwe, kugira ngo abemewe n'Imana muri mwe bagaragare.
20Iyo mukoraniye hamwe ntabwo ari igaburo rya Nyagasani muba musangiye,
21kuko igihe mufungura umuntu wese atanguranwa kurya, ugasanga bamwe bishwe n'inzara naho abandi bafite umurengwe.
22Mbese nta ngo mufite ngo abe ari zo muriramo, abe ari na zo munyweramo? Cyangwa se murashaka gusuzugura Umuryango w'Imana, mugakoza isoni abadafite shinge na rugero? None se muragira ngo mbabwire iki? Ese mbashime? Ashwi sinabibashimira.
23Nabashyikirije amabwiriza nahawe na Nyagasani ari yo aya: Nyagasani Yezu mu ijoro yagambaniwemo yafashe umugati.
24Amaze gushimira Imana arawumanyura, aravuga ati: “Uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe, mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke.”
25Bamaze gufungura afata n'igikombe, aravuga ati: “Iki gikombe ni Isezerano rishya Imana igiranye n'abayo, rikaba ryemejwe n'amaraso yanjye. Igihe cyose mukinywereyeho mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke.
26Koko rero igihe cyose murya uyu mugati, mukanywera kuri iki gikombe, muba mutangaza iby'urupfu rwa Nyagasani kugeza ubwo azaza.”
27Bityo rero umuntu wese urya umugati wa Nyagasani, cyangwa akanywera ku gikombe cye ku buryo budakwiye, aba acumuye ku mubiri n'amaraso bya Nyagasani.
28Nuko rero umuntu wese abanze yisuzume, abone kurya uwo mugati no kunywera kuri icyo gikombe,
29kuko urya uwo mugati kandi akanywera kuri icyo gikombe atitaye ku mubiri wa Nyagasani, bizamukururira igihano cy'Imana.
30Ni na cyo gituma benshi muri mwe ari abanyantegenke n'abarwayi, ndetse bamwe bakaba barapfuye.
31Tubanje kwisuzuma ubwacu ntitwashyirwa mu rubanza.
32Igituma Nyagasani adushyira mu rubanza ubu akanaduhana, ni ukugira ngo tutazahanwa kimwe n'ab'isi.
33Nuko rero bavandimwe, igihe mukoraniye hamwe kugira ngo musangire mujye murindirana.
34Nihagira usonza arye iby'iwe, kugira ngo gukorana kwanyu kutabakururira gucirwaho iteka n'Imana. Ibisigaye nzabitunganya nje.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.