1Zaburi ya Dawidi.
Uhoraho, ni wowe ndangamiye,
2Mana yanjye, ni wowe nizeye ntuntamaze,
ntureke abanzi banjye banyivuga hejuru.
3Koko abakwiringira bose ntuzabatamaza,
ahubwo abahemu abe ari bo uzatamaza.
4Uhoraho, nyereka ibyo ushaka ko nkora,
unyigishe uko nkwiye kugenza.
5Unyobore unyigishe guca mu kuri kwawe,
koko ni wowe Imana Umukiza wanjye,
ni wowe niringira iteka ryose.
6Uhoraho, ujye ungirira impuhwe n'urukundo,
koko urabihorana iteka ryose.
7Wirengagize ibyaha nakoze nkiri muto n'amafuti nagize,
ahubwo Uhoraho, ujye unyitaho kubera ineza yawe.
8Uhoraho agira neza kandi ni intungane,
atoza abanyabyaha gukora ibyo ashaka.
9Abicisha bugufi abayobora inzira itunganye,
abigisha gukora ibyo ashaka.
10Ku bazirikana Isezerano ry'Uhoraho n'ibyo yategetse,
inzira zose abayobora zirangwa n'urukundo n'ukuri.
11Uhoraho, ni wowe Mana,
umbabarire igicumuro cyanjye nubwo gikomeye.
12Ese umuntu wubaha Uhoraho yamugirira ate?
Uhoraho amwigisha guhitamo imigenzereze ikwiye.
13Uwo muntu azagira ishya n'ihirwe,
urubyaro rwe ruzaragwa igihugu.
14Amabanga y'Uhoraho ayahishurira abamwubaha,
ibyo yabasezeranyije ni byo abibutsa.
15Mpora mpanze amaso Uhoraho,
koko iyo nguye mu mutego awunkuramo.
16Uhoraho, unyiteho ungirire impuhwe,
unyiteho kuko ndi nyakamwe n'umunyamibabaro.
17Umutima wanjye wuzuye ishavu,
unkure mu makuba ndimo.
18Itegereze umubabaro wanjye n'umuruho wanjye,
ubyitegereze umbabarire ibyaha byanjye byose.
19Irebere ukuntu abanzi banjye ari benshi,
urebe ukuntu banyanga urunuka.
20Undinde kandi unkize,
undinde ne kumwara kuko nguhungiyeho.
21Uri intungane n'umunyamurava,
undinde kuko ari wowe niringira.
22Mana, ucungure Abisiraheli,
ubakize amakuba yabo yose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.