1Ku itariki ya cumi z'ukwezi kwa cumi k'umwaka wa cyenda tujyanywe ho iminyago, Uhoraho arambwira ati:
2“Yewe muntu, andika iyi tariki kuko ari wo munsi umwami wa Babiloniya atangiye kugota Yeruzalemu.
3Cira uyu mugani abantu banjye b'ibyigomeke ubabwire ko Nyagasani Uhoraho avuze ati:
‘Shyira isafuriya ku ziko,
uyuzuzemo amazi.
4Uyishyiremo intongo z'inyama,
ushyiremo inyama nziza z'ukuguru n'iz'ukuboko,
ushyiremo n'amagufwa meza.
5Ufate inyama nziza z'intama,
uzicanire cyane hamwe n'amagufwa,
ubicanire bishye bihwane.’
6“Nyagasani Uhoraho aravuga ati:
‘Ugushije ishyano wa mujyi w'abicanyi we!
Umeze nk'isafuriya yaguye ingese zitagishoboye kuyishiraho.
Arura intongo imwe imwe nta gutoranya.
7Amaraso wamennye aracyadendeje mu mujyi rwagati,
wayamennye ku rutare rwanamye,
ntiwayamennye ku butaka ngo umukungugu uyarengeho.
8Amaraso wamennye nayarekeye ku rutare rwanamye,
narayaharekeye kugira ngo agaragare,
narayaharekeye ngo akongeze uburakari bwanjye maze nihōrere.’
9“Jyewe Nyagasani Uhoraho ndavuga nti:
‘Ugushije ishyano uwo mujyi w'abicanyi!
Koko rero ngiye kurunda ikirundo kinini cy'inkwi,
10ngaho runda inkwi maze ucane umuriro,
teka inyama neza kandi uvange n'ibirungo,
amagufwa uyareke ashye ahwane.
11Hanyuma ushyire ku ziko isafuriya irimo ubusa,
uyishyireho ishyuhe kugeza ubwo itukura,
imyanda iyirimo ishonge na za ngese zishireho.
12Nyamara ndavunwa n'ubusa,
ingese zose ziyirimo ntizizamarwaho n'umuriro.’
13“Yeruzalemu we, ukwiyandarika kwawe kwaraguhumanyije. Nagerageje kuguhumanura nyamara ntiwabishatse, bityo rero ntuteze guhumanuka kugeza ubwo nzakumariraho uburakari bwanjye.
14Ni jye Uhoraho ubivuze kandi nzabisohoza nta kabuza, sinzakubabarira. Uzahanirwa imigenzereze yawe n'ibikorwa byawe bibi.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Urupfu rw'umugore wa Ezekiyeli15Uhoraho arambwira ati:
16“Yewe muntu, ngiye kukunyaga uwakunezezaga kuruta byose. Nyamara ntuzajye mu cyunamo, ntuzaganye cyangwa ngo urire.
17Uzanihe bucece, ntuzagire mu cyunamo uwapfuye, ahubwo uzambare ingofero yawe mu mutwe, wambare n'inkweto zawe. Ntuzitwikire mu maso cyangwa ngo urye ibyokurya bihabwa abari mu cyunamo.”
18Mu gitondo nagejeje ubutumwa ku bantu, nimugoroba umugore wanjye arapfa. Bukeye bwaho nkora uko Uhoraho yari yantegetse.
19Nuko abantu barambaza bati: “Mbese ibi ukora bisobanura iki?”
20Ndabasubiza nti: “Uhoraho yarambwiye ati:
21‘Bwira ubu butumwa Abisiraheli: Nyagasani Uhoraho avuze ko agiye guhumanya Ingoro ye ari yo mwiratanaga, mukanezezwa no kuyireba kandi ikaba n'amizero yanyu. Abahungu n'abakobwa banyu mwasize i Yeruzalemu bazicwa n'intambara.’
22Icyo gihe muzigana ibyo nakoze. Ntimuzitwikira mu maso cyangwa ngo murye ibyokurya bihabwa abari mu cyunamo.
23Muzambare ingofero mu mutwe kandi mwambare n'inkweto. Ntimuzajya mu cyunamo cyangwa ngo muganye, ahubwo muzacika intege bitewe n'ibyaha byanyu, kandi buri wese azaganya hamwe na mugenzi we.
24Icyo gihe jyewe Ezekiyeli nzababera ikimenyetso, muzakora nk'uko nakoze. Uhoraho aravuga ati: ‘Ibi nibisohozwa muzamenya ko ndi Nyagasani Uhoraho.’ ”
25Uhoraho aravuga ati: “Yewe muntu, ngiye kubanyaga Ingoro mwiratanaga, mukanezezwa no kuyireba kandi ikaba n'amizero yanyu. Nzatsemba abahungu babo n'abakobwa babo.
26Ibyo nibimara kuba, uzacika ku icumu azakubwira ibyabaye.
27Icyo gihe ntuzongera kuba ikiragi, ahubwo uzavugana n'uwo muntu wacitse ku icumu. Uzabera abantu banjye ikimenyetso, bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.