1 Samweli 24 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Dawidi yanga kwica Sawuli

1Aho Sawuli aviriye kumenesha Abafilisiti, yumva ko Dawidi ari mu butayu bwa Enigedi.

2Nuko Sawuli atoranya ingabo z'intwari ibihumbi bitatu mu Bisiraheli, maze ajyana na zo guhīga Dawidi n'ingabo ze aho bita mu bitare by'ihene z'agasozi.

3Aragenda agera ku biraro by'intama byari iruhande rw'inzira, aho hantu hakaba ubuvumo. Sawuli abwinjiramo kugira ngo yitume, naho ubwo Dawidi n'ingabo ze bakaba bicaye ku mpera z'ubuvumo.

4Ingabo za Dawidi ziramubwira ziti: “Uyu ni wo munsi Uhoraho yakubwiye ko azakugabiza umwanzi wawe, ukamugenza uko ushaka.” Dawidi aromboka, akeba agatambaro ku mwitero wa Sawuli.

5Ariko Dawidi yumva afite inkomanga ku mutima, kubera ko yakebye agatambaro ku mwitero wa Sawuli.

6Nuko abwira ingabo ze ati: “Uhoraho arandinde gukora ishyano ngo nice databuja. Ibyo ari byo byose ni umwami Uhoraho yimikishije amavuta!”

7Ayo magambo ya Dawidi acubya ubukana bw'ingabo ze, ababuza kwiroha kuri Sawuli. Hanyuma Sawuli arahaguruka asohoka mu buvumo, yikomereza urugendo.

8Dawidi na we asohoka mu buvumo ahamagara Sawuli ati: “Nyagasani databuja!” Sawuli arakebuka, maze Dawidi yikubita hasi yubamye.

9Abaza Sawuli ati: “Kuki wumva amabwire ngo ndashaka kukugirira nabi?

10Uyu munsi uribonera neza ko Uhoraho yari yakumpaye kugira ngo nkugenze uko nshaka mu buvumo. Bambwiye ngo nkwice ariko nakubabariye ndavuga nti: ‘Sinakwica databuja, kuko Uhoraho yamwimikishije amavuta!’

11Mubyeyi, itegereze aka gatambaro mfite mu ntoki, nagakebye ku mwitero wawe. Ubwo nagakebye sinkwice, umenye kandi wemere ko ntashaka kukugirira nabi cyangwa kukwigomekaho. Sinigeze ngucumuraho, ahubwo wowe wirirwa umpīga kugira ngo unyice.

12Uhoraho abe ari we uducira urubanza kandi azampōrere, icyakora jyewe nta cyo nzagutwara.

13N'ubundi hari umugani w'aba kera uvuga ngo ‘Ubugome buva mu bagome!’ Ni yo mpamvu nta cyo nzagutwara.

14Ariko se mwami w'Abisiraheli, urarwanya nde? Urampīga ndi iki? Urampīga ndi nk'imbwa yipfiriye! Urampīga ndi nk'imbaragasa!

15Uhoraho nabe ari we udukiranura, nabe ari we uducira urubanza, nasanga ndi umwere akunkize.”

16Dawidi amaze kumubwira ayo magambo, Sawuli aramubaza ati: “Mwana wanjye Dawidi, koko iryo jwi ni iryawe?” Nuko Sawuli araturika ararira.

17Abwira Dawidi ati: “Undushije ubutungane, kuko ungiriye neza kandi jyewe narakugiriye nabi.

18Uyu munsi ugaragaje umutima mwiza umfitiye, kuko Uhoraho yari yakungabije ariko ukaba utanyishe.

19Mbese ubundi umuntu yabona umwanzi we ntamwice, ahubwo akamureka akikomereza urugendo? Uhoraho azakwiture ineza wangiriye uyu munsi!

20Ubu noneho menye ko uzaba umwami, ukaganza ku ngoma y'Abisiraheli.

21None ndahira Uhoraho ko nimara gupfa, utazarimbura urubyaro rwanjye kugira ngo usibanganye izina ryanjye mu muryango wacu.”

22Nuko Dawidi aramurahira, maze Sawuli arataha naho Dawidi n'ingabo ze basubira mu buhungiro.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help