1Dawidi amaze kuminuka umusozi, ahura na Siba umugaragu wa Mefibosheti aje kumusanganira. Yari ashoreye indogobe ebyiri zihetse imigati magana abiri, n'amaseri ijana y'imizabibu yumye n'imbuto ijana z'imitini, n'uruhago rw'uruhu rurimo divayi.
2Umwami abaza Siba ati: “Ibyo ni iby'iki?”
Siba aramusubiza ati: “Nyagasani, indogobe ni izo guheka abo mu rugo rwawe, imigati n'imbuto ni ibyo kugaburira abagaragu bawe, naho divayi ni iyo kwicira inyota abananirirwa mu butayu.”
3Umwami aramubaza ati: “Mefibosheti umwuzukuru wa shobuja ari he?”
Siba aramusubiza ati: “Ubu ari i Yeruzalemu, kuko yibwira ko Abisiraheli bazamwimika agahabwa ingoma ya sekuru.”
4Nuko umwami aramubwira ati: “Nkugabiye ibyari ibya Mefibosheti byose.”
Siba aravuga ati: “Urakarama nyagasani, nzahore ngutonnyeho!”
Shimeyi atuka Dawidi5Umwami Dawidi ageze i Bahurimu haza umugabo witwaga Shimeyi mwene Gera wo mu muryango wa Sawuli, atangira kumutuka.
6Atera amabuye Umwami Dawidi n'abagaragu be bose, n'abandi bantu bari kumwe na we bose ndetse n'ingabo zari zimukikije.
7Yamutukaga agira ati: “Hoshi genda wa mupfayongo we w'umwicanyi!
8Uhoraho akuryoje amaraso y'abo mu muryango wa Sawuli wasimbuye ku ngoma! Ubwami abuhaye Abusalomu umuhungu wawe, naho wowe aguteje ibyago kubera amaraso wamennye!”
9Abishayi mwene Seruya abwira umwami ati: “Nyagasani, kuki iriya ntumbi y'imbwa yagumya kugutuka? Reka ngende muce umutwe!”
10Dawidi aravuga ati: “Mpuriye he namwe bene Seruya? Niba Uhoraho yamubwiye ngo antuke, nta wamubuza kubikora.”
11Nuko Dawidi abwira abagaragu be bose na Abishayi ati: “Dore n'umuhungu wanjye nibyariye arashaka kunyica, nkanswe uriya Mubenyamini! Nimumureke antuke niba Uhoraho yabimutumye!
12Birashoboka ko Uhoraho yareba amagorwa ndimo, biriya bitutsi by'uyu munsi akabimpinduriramo ibyiza.”
13Dawidi n'abo bari kumwe bakomeza urugendo, naho Shimeyi akomeza gutambika hakurya ahateganye na bo, agenda abatuka abatera amabuye, atumura n'umukungugu.
14Hanyuma umwami n'abo bari kumwe bose bagera ku ruzi rwa Yorodani bananiwe, baraharuhukira.
Abusalomu agera i Yeruzalemu15Abusalomu agera i Yeruzalemu ari kumwe na Ahitofeli n'abandi Bisiraheli bose bari bamushyigikiye.
16Ubwo ni bwo Hushayi w'Umwaruki incuti ya Dawidi yasanze Abusalomu, aramubwira ati: “Urakarama nyagasani, urakarama!”
17Abusalomu aramubaza ati: “Kuki wahemukiye incuti yawe ntimujyane?”
18Hushayi aramusubiza ati: “Nabitewe n'uko ari wowe watoranyijwe n'Uhoraho, n'abo muri kumwe n'Abisiraheli bose, nzagumana nawe.
19None kuki ntagukorera kandi so yari incuti yanjye? Bityo rero nk'uko nari umugaragu wa so, ni ko nzaba umugaragu wawe.”
20Abusalomu abwira Ahitofeli ati: “Ngira inama, dukore iki?”
21Ahitofeli aramubwira ati: “Genda uryamane n'inshoreke za so yasize ku rugo. Ibyo bizatuma Abisiraheli bamenya ko wazinutswe so, maze bitere inkunga abari ku ruhande rwawe.”
22Nuko bashinga ihema ku gisenge gishashe cy'ingoro y'umwami, maze Abusalomu ajya kuharyamanira n'inshoreke za se rubanda babireba.
23Yaba Dawidi yaba Abusalomu, bose bubahaga inama za Ahitofeli nk'aho ari Imana ubwayo babajije.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.