1 Abami 6 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Iyubakwa ry'Ingoro y'Uhoraho(2 Amateka 3.1-14)

1Hashize imyaka magana ane na mirongo inani Abisiraheli bavuye mu Misiri, mu mwaka wa kane Salomo ari ku ngoma muri Isiraheli, ni bwo yatangiye kubaka Ingoro y'Uhoraho, mu kwezi kwa Zivu.

2Ingoro Umwami Salomo yubakiye Uhoraho yari ifite uburebure bwa metero mirongo itatu, na metero icumi z'ubugari, na metero cumi n'eshanu z'ubuhagarike.

3Uburebure bw'ibaraza ry'Ingoro bwari metero icumi bungana n'ubugari bw'iyo Ngoro. Ubugari bw'ibaraza bwari metero eshanu.

4Iyo Ngoro y'Imana yari ifite amadirishya afite ibizingiti bisobekeranye.

5Ingoro yose uko yari igizwe n'ibyumba byombi bizira inenge, yari yometsweho andi mazu ayizengurutse ayicamo ibyumba.

6Umubyimba w'urukuta rw'Ingoro ntiwari ufite ubugari bungana kuva hasi kugera hejuru, bwagendaga bugabanuka ukurikije amagorofa, ku buryo za mwikorezi z'ibyumba byometseho zitahinguranyaga urukuta rw'Ingoro. Bityo ibyumba by'igorofa yo hasi byari bifite ubugari bwa metero ebyiri n'igice, iby'igorofa yo hagati bifite ubugari bwa metero eshatu, naho ibyumba by'igorofa yo hejuru bifite ubugari bwa metero eshatu n'igice.

7Mu iyubakwa ry'Ingoro, amabuye yayubatse yatunganyirijwe aho yacukurwaga, ku buryo nta rusaku rw'inyundo cyangwa urw'umutarimba, cyangwa urw'ikindi gikoresho cy'icyuma rwumvikanye yubakwa.

8Umuryango winjiraga mu byumba byometse ku igorofa yo hasi, wari ku ruhande rw'iburyo bw'Ingoro. Hari ingazi zizamuka zijya mu magorofa.

9Nuko Salomo yubaka Ingoro y'Imana arayirangiza. Igisenge cyayo yacyubakishije ibiti by'imigogo n'imbaho z'amasederi.

10Impande z'Ingoro zari zometseho ibyumba bigize inyubako y'amagorofa atatu. Buri gorofa yari ifite metero ebyiri n'igice z'ubuhagarike, ifatishijwe ku Ngoro n'imigogo y'amasederi.

11Uhoraho abwira Salomo ati:

12“Dore unyubakiye iyi Ngoro. Nukurikiza amateka n'ibyemezo nafashe, ukumvira amabwiriza yanjye ukayakurikiza, nzagusohorezaho ibyo nasezeraniye so Dawidi.

13Nzatura kandi mu Bisiraheli rwagati, sinzigera ntererana ubwoko bwanjye.”

14Nuko Salomo yubaka Ingoro y'Uhoraho maze arayuzuza.

Salomo atunganya imbere mu Ngoro(2 Amateka 3.8-14)

15Ku nkuta z'imbere mu Ngoro, yomekaho imbaho z'amasederi kuva hasi kugera ku gisenge, kandi hasi mu Ngoro na ho ahasasa imbaho z'amasipure.

16Imbere mu mutwe w'Ingoro yaciyemo icyumba gifite metero icumi z'uburebure, ari cyo Cyumba kizira inenge cyane. Urukuta rugabanya ibyumba byombi rwari rwubatswe n'imbaho z'amasederi, kuva hasi kugera ku gisenge.

17Icyumba kigari cyabanzirizaga Icyumba kizira inenge cyane, cyari gifite metero makumyabiri z'uburebure.

18Imbere ku nkuta z'Ingoro hari hometseho imbaho z'amasederi, zishushanyijeho amashusho y'ibicuma n'ay'indabyo zibumbuye. Hose hari hometse imbaho z'amasederi, nta buye ryagaragaraga.

19Hanyuma ategura mu Cyumba kizira inenge cyane, aho gutereka Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho.

20Naho igicaniro cy'imibavu cyari cyometsweho imbaho z'amasederi, cyagombaga kuba imbere y'urwinjiriro rw'Icyumba kizira inenge cyane. Icyo Cyumba cyari gifite metero icumi z'uburebure, na metero icumi z'ubugari, na metero icumi z'ubuhagarike. Imbere mu Cyumba hose hari hometseho izahabu inoze.

21Imbere mu Ngoro Salomo ahomeka izahabu inoze, kandi imbere y'Icyumba kizira inenge cyane cyometseho izahabu, ahatambika iminyururu y'izahabu.

22Mu Ngoro hose ahomeka izahabu, n'igicaniro cy'imibavu cyari imbere y'urwinjiriro rw'Icyumba kizira inenge cyane, acyomekaho izahabu.

23Mu Cyumba kizira inenge cyane, ashyiramo amashusho abiri y'abakerubi abajwe mu munzenze. Buri mukerubi yareshyaga na metero eshanu z'ubuhagarike.

24Buri baba ry'umukerubi ryari rifite metero ebyiri n'igice z'uburebure, ku buryo kuva ku isonga y'ibaba rimwe kugera ku yindi, hari metero eshanu.

25Abakerubi bombi barareshyaga kandi bameze kimwe,

26bombi bari bafite uburebure bwa metero eshanu.

27Salomo ahagarika abo bakerubi bombi mu Cyumba kizira inenge cyane. Amababa yabo yari arambuye ku buryo ibaba rimwe ryakoraga ku rukuta, irindi rigakora ku ibaba ry'undi mukerubi.

28Abo bakerubi Salomo abomekaho izahabu.

29Imbere mu Ngoro ku nkuta zose, aharagataho amashusho y'abakerubi n'ay'imikindo, n'ay'indabyo zibumbuye.

30Yomeka izahabu hasi muri ibyo byumba byombi by'Ingoro.

31Umuryango w'Icyumba kizira inenge cyane yawukingishije inzugi ebyiri zikozwe mu giti cy'umunzenze. Umuryango wari ufite impande eshanu.

32Kuri izo nzugi z'umunzenze yaharagaseho amashusho y'abakerubi n'ay'imikindo, n'ay'indabyo zibumbuye. Kuri ayo mashusho yomekaho izahabu.

33Inzugi z'umuryango w'Icyumba kizira inenge na zo azigenza atyo, uwo muryango wari urukiramende.

34Uwo muryango na wo yawukingishije inzugi ibyiri zikozwe mu mbaho z'amasipure. Buri rugi rwari rugizwe n'ibipande bibiri bifatanyijwe n'amapata.

35Kuri izo nzugi aharagataho amashusho y'abakerubi n'ay'imikindo, n'ay'indabyo zibumbuye, ayomekaho izahabu inoze.

36Urugo ruzengurutse Ingoro yarwubakishije impushya eshatu z'amabuye aconze, maze akurikizaho urundi ruhushya rw'imigogo y'amasederi ibaje.

37Bari barashyizeho urufatiro rw'Ingoro y'Uhoraho mu kwezi kwa Zivu, mu mwaka wa kane Salomo ari ku ngoma.

38Mu kwezi kwa Buli mu mwaka wa cumi n'umwe Salomo ari ku ngoma, ni bwo barangije kubaka Ingoro y'Uhoraho hamwe n'ibigendanye na yo byose, uko byari biteganyijwe. Iyo Ngoro yubatswe mu myaka irindwi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help