Abanyakolosi 4 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

1Namwe abafite abo mukoresha mubahe ibibakwiriye n'ibibatunganiye, mwibuka ko namwe mufite Shobuja mu ijuru.

Amatwara ya Gikristo

2Mwese mugumye gusenga mubihugukiye, mushimira Imana.

3Natwe mudusabire kugira ngo Imana itwugururire amarembo, idushoboze kujya kuvuga ubutumwa bwayo ari bwo banga ryerekeye Kristo, ni ryo bampōye banshyira kuri iyi ngoyi.

4Munsabire ngo mvuge ibyaryo uko bikwiye, mbishyire ku mugaragaro.

5Murajye mwitondera uko mwifata ku batazi Kristo, mukoreshe neza igihe mufite ngo mubabwire ibye.

6Muhorane imvugo y'ineza ifitiye abantu akamaro, bityo muzamenya uko musubiza umuntu wese ugize icyo ababaza.

Ijambo ry'umwanzuro

7Tikiko umuvandimwe nkunda cyane azababwira ibyanjye byose. Ni umufasha wanjye w'indahemuka, dufatanyije umurimo wa Nyagasani.

8Nguwo ndamuboherereje ngo abamenyeshe uko tumerewe, maze abakomeze.

9Azanye na Onezimo ukomoka muri mwe, na we ni umuvandimwe nkunda cyane w'indahemuka. Bazabatekerereza iby'ino byose.

10Arisitariko dufunganywe, na Mariko mwene se wabo wa Barinaba ngo mutahe. Mwabwiwe ibyerekeye Mariko, nagera iwanyu muzamufate neza.

11Yezu witwa Yusito na we arabatashya. Mu Bayahudi bemeye Kristo, abo ni bo bonyine dufatanyije umurimo w'ibyerekeye ubwami bw'Imana kandi baramfashije cyane.

12Epafura ukomoka muri mwe arabatashya, na we ni umugaragu wa Kristo Yezu. Iteka ashishikarira kubasabira kugira ngo mukomere mube indakemwa, mumenye mudashidikanya ibyo Imana ishaka byose.

13Ndahamya rwose yuko abavunikira, mwebwe n'ab'i Lawodiseya n'ab'i Hiyerapoli.

14Umuganga Luka dukunda cyane, hamwe na Dema barabatashya.

15Mundamukirize abavandimwe b'i Lawodiseya na Nimfa, n'itorero rya Kristo rikoranira iwe.

16Nimumara gusoma uru rwandiko, muzarwoherereze ab'itorero rya Kristo ry'i Lawodiseya, kugira ngo na bo barusome, namwe muzasome urwo nandikiye ab'i Lawodiseya nirubageraho.

17Muzabwire Arikipo muti: “Itondere wa murimo wahawe gukorera Nyagasani, uzawurangize neza.”

18Jyewe Pawulo ndabatashya. Ibi ni jye ubyiyandikiye n'ukwanjye kuboko. Mujye mwibuka ingoyi ndiho. Nyagasani nagumye kubagirira ubuntu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help