Mika 5 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Umukiza azavukira i Betelehemu

1Uhoraho aravuga ati:

“Betelehemu Efurata we,

uri muto mu mijyi y'u Buyuda,

ariko muri wowe hazaturuka uzantegekera Isiraheli.

Igisekuru cye ni kirekire cyabayeho kuva kera cyane.”

2Ni yo mpamvu Imana izareka ubwoko bwayo,

izabureka kugeza igihe ugomba kumubyara azamubyara.

Ni bwo abavandimwe be bajyanywe ho iminyago bazahura n'abandi Bisiraheli.

3Uwo uzavuka azabaragira,

azabaragiza ububasha azahabwa n'Uhoraho,

azabaragirana ikuzo azahabwa n'Uhoraho Imana ye.

Bazagira umutekano,

koko abatuye isi yose bazemera ko akomeye,

4ni na we ubwe uzazana amahoro.

Igihano no gutabarwa

Abanyashūru nibatera igihugu cyacu,

nibinjira mu bigo ntamenwa byacu,

tuzabateza abatware n'abagaba b'ingabo benshi.

5Igihugu cya Ashūru bazagitegekesha inkota,

icyo gihugu cya Nimurodi bazagitegekesha intwaro.

Uwo uzavuka azadukiza Abanyashūru nibarenga umupaka bagatera igihugu cyacu.

Abasigaye b'Abisiraheli n'andi mahanga

6Abisiraheli bazaba basigaye hagati y'amahanga menshi,

bazayagwa gitumo baje nk'ikime Uhoraho yohereje,

baje nk'ibijojoba bigwa ku byatsi,

abantu ntibazaba babyiteze cyangwa babifitemo uruhare.

7Abisiraheli bazaba basigaye hagati y'amahanga n'amoko menshi,

bazayabera nk'intare ihiga izindi nyamaswa,

bazamera nk'icyana cy'intare kiri mu mukumbi,

iyo kiwugezemo gicakira intama kikazitanyaguza,

ntawe ubasha kuzikiza.

8Ngaho nimutsinde abanzi banyu,

ababarwanya nibatsembwe.

Uhoraho azakuraho ibiyobya abantu

9Uhoraho aravuga ati:

“Icyo gihe nzatsemba amafarasi yanyu,

nzarimbura n'amagare yanyu y'intambara.

10Nzasenya imijyi y'igihugu cyanyu,

nzahirika n'ibigo ntamenwa byanyu byose.

11Nzamaraho iby'ubupfumu mukora,

nta n'abashitsi bazongera kurangwa muri mwe.

12Nzatsemba amashusho abajwe n'inkingi z'amabuye musenga,

ntimuzaramya ukundi ibyo mwakoze n'intoki zanyu.

13Nzarandura amashusho y'ikigirwamanakazi Ashera.

Imijyi yanyu nzayirimbura.

14Nzagirira umujinya amahanga atanyumviye,

nzayarakarira nihōrere.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help