1Mu mwaka wa makumyabiri n'irindwi Yerobowamu ari ku ngoma muri Isiraheli, Uziya mwene Amasiya yabaye umwami w'u Buyuda.
2Icyo gihe Uziya yari afite imyaka cumi n'itandatu, amara imyaka mirongo itanu n'ibiri ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yekoliya w'i Yeruzalemu.
3Uziya akora ibinogeye Uhoraho nka se Amasiya.
4Icyakora ntibigeze bakuraho ahasengerwaga, rubanda bakomeje kuhatambira ibitambo no kuhosereza imibavu.
5Uhoraho ahana umwami Uziya amuteza indwara z'uruhu zanduza, kuva ubwo kugeza igihe yapfiriye ahabwa akato. Umuhungu we Yotamu wari umuyobozi w'imirimo y'ibwami arimikwa ategeka igihugu.
6Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Uziya, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda.”
7Uziya amaze gupfa bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi. Umuhungu we Yotamu amusimbura ku ngoma.
Zakariya aba umwami wa Isiraheli8Mu mwaka wa mirongo itatu n'umunani Uziya ari ku ngoma mu Buyuda, Zakariya mwene Yerobowamu yabaye umwami wa Isiraheli, amara amezi atandatu ari ku ngoma i Samariya.
9Zakariya yakoze ibitanogeye Uhoraho kimwe na ba sekuruza, yakomeje gukora ibyaha nk'ibyo Yerobowamu mwene Nebati yatoje Abisiraheli.
10Nuko uwitwa Shalumu mwene Yabeshi aramugambanira, aramutera amutsinda imbere ya rubanda maze amusimbura ku ngoma.
11Ibindi bikorwa bya Zakariya, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli.”
12Bityo, rya jambo Uhoraho yabwiye Yehu riba rirasohoye ngo “Abazagukomokaho bazasimburana ku ngoma bayobore Isiraheli kugeza ku buvivi.”Shalumu aba umwami wa Isiraheli
13Mu mwaka wa mirongo itatu n'icyenda Uziya ari ku ngoma mu Buyuda, Shalumu mwene Yabeshi yabaye umwami wa Isiraheli, amara ukwezi kumwe ari ku ngoma i Samariya.
14Menahemu mwene Gadi ava i Tirusa yigira i Samariya, atera Shalumu mwene Yabeshi aramwica aba ari we umusimbura ku ngoma.
15Ibindi bikorwa bya Shalumu n'uko yagambaniye Zakariya, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'Abisiraheli”.
16Menahemu atera umujyi wa Tipusa atsemba abari bawutuye bose, kandi atsemba n'abari batuye hagati y'aho na Tirusa. Uwo mujyi yawuteye awuziza ko wari wanze kumwakira, maze abagore batwite asanzemo arabafomoza.
Menahemu aba umwami wa Isiraheli17Mu mwaka wa mirongo itatu n'icyenda Uziya ari ku ngoma mu Buyuda, Menahemu mwene Gadi yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka icumi ari ku ngoma i Samariya.
18Muri icyo gihe cyose, Menahemu yakoze ibitanogeye Uhoraho, yakomeje gukora ibyaha nk'ibyo Yerobowamu mwene Nebati yatoje Abisiraheli.
19Tigulati-Pileseri umwami wa Ashūru atera Isiraheli, maze Menahemu amuhongera toni mirongo itatu z'ifeza kugira ngo amushyigikire abashe gukomera ku ngoma.
20Kugira ngo izo feza ziboneke Menahemu yashyizeho umusoro ku bakire b'Abisiraheli, buri wese wifite agatanga ibikoroto mirongo itanu by'ifeza. Bamaze gushyikiriza izo feza umwami wa Ashūru, aherako ava mu gihugu asubira inyuma.
21Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Menahemu, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli”.
22Menahemu yisazira amahoro, umuhungu we Pekahiya amusimbura ku ngoma.
Pekahiya aba umwami wa Isiraheli23Mu mwaka wa mirongo itanu Uziya ari ku ngoma mu Buyuda, Pekahiya mwene Menahemu yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka ibiri ari ku ngoma i Samariya.
24Pekahiya yakoze ibitanogeye Uhoraho, yakomeje gukora ibyaha nk'ibyo Yerobowamu mwene Nebati yatoje Abisiraheli.
25Hanyuma uwitwaga Peka mwene Remaliya yari yaragize icyegera cye aramugambanira, amwicana na Arugobu na Ariyeha yifatanyije n'Abanyagileyadi mirongo itanu. Babicira i Samariya mu kigo cy'ibwami, bityo Peka asimbura Pekahiya ku ngoma.
26Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Pekahiya, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli”.
Peka aba umwami wa Isiraheli27Mu mwaka wa mirongo itanu n'ibiri Uziya ari ku ngoma mu Buyuda, Peka mwene Remaliya yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka makumyabiri ari ku ngoma i Samariya.
28Peka yakoze ibitanogeye Uhoraho, yakomeje gukora ibyaha nk'ibyo Yerobowamu mwene Nebati yatoje Abisiraheli.
29Peka akiri ku ngoma muri Isiraheli, Tigulati-Pileseri umwami wa Ashūru yigaruriye Iyoni na Abeli-Betimāka, na Yanowa na Kadeshi na Hasori, yigarurira n'intara ya Gileyadi n'iya Galileya, ari yo ntara yose y'Abanafutali. Abaturage baho abajyana ho iminyago muri Ashūru.
30Hanyuma Hozeya mwene Ela agambanira Peka mwene Remaliya aramwica, bityo amusimbura ku ngoma. Hari mu mwaka wa makumyabiri Yotamu mwene Uziya ari ku ngoma mu Buyuda.
31Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Peka, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli”.
Yotamu aba umwami w'u Buyuda(2 Amateka 27.1-3,7-9)32Mu mwaka wa kabiri Peka mwene Remaliya ari ku ngoma muri Isiraheli, Yotamu mwene Uziya yabaye umwami w'u Buyuda.
33Icyo gihe Yotamu yari afite imyaka makumyabiri n'itanu, amara imyaka cumi n'itandatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yerusha umukobwa wa Sadoki.
34Yotamu yakoze ibinogeye Uhoraho nka se Uziya.
35Icyakora ntibigeze bakuraho ahasengerwaga, rubanda bakomeje kuhatambira ibitambo no kuhosereza imibavu. Yotamu yubakishije irembo ry'amajyaruguru y'Ingoro y'Uhoraho.
36Ibindi bikorwa n'ibigwi bya Yotamu, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda”.
37Mu gihe cya Yotamu, Uhoraho yohereje Resini umwami wa Siriya na Peka mwene Remaliya umwami wa Isiraheli, kurwanya u Buyuda.
38Hanyuma Yotamu yisazira amahoro, bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu murwa wa sekuruza Dawidi. Umuhungu we Ahazi amusimbura ku ngoma.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.