1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa ku buryo bw'umubabaro. Ni igisigo gihanitse cya Dawidi.
2Abapfu bibwira ko nta Mana ibaho.
Bene abo bantu bariyonona,
imigenzereze yabo mibi iteye ishozi,
nta n'umwe ukora ibikwiye.
3Imana iri mu ijuru yitegereza abantu,
iritegereza ngo irebe ko hariho umuntu usobanukiwe akaba ayambaza.
4Erega bose bakoze ibyaha!
Bose uko bangana bariyononnye,
nta wukora ibikwiye, habe n'umwe!
5Imana irabaza iti:
“Izo nkozi z'ibibi ntizizi ko nzireba?
Zitunzwe no kurya ubwoko bwanjye imitsi,
nta n'ubwo zijya zinyambaza.”
6Ntizagiraga ubwoba none zihiye ubwoba.
Imana izatatanya amagufwa y'abahagurukiye ubwoko bwayo,
buzabatsinda kuko Imana izaba yabatanze.
7Icyampa Imana igakiza Abisiraheli iturutse i Siyoni!
Imana nisubize abantu bayo ubusugire bwabo,
ni bwo Abisiraheli ari bo rubyaro rwa Yakobo, bazishima banezerwe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.