Ezekiyeli 36 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Imana iha Abisiraheli umugisha

1Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, hanurira imisozi ya Isiraheli maze ubwire abayituyeho uti: ‘Nimwumve icyo Uhoraho avuga:

2abanzi banyu barabakwena bavuga ngo ya misozi yanyu ya gakondo twarayigaruriye!’ Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.

3“Ubabwire kandi ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Mwa misozi ya Isiraheli mwe, amahanga yose abakikije yarabateye arabasahura maze arabigarurira, muhinduka urw'amenyo n'iciro ry'imigani.

4None rero mwa misozi ya Isiraheli mwe, nimwumve ibyo jyewe Nyagasani Uhoraho mbwira imisozi n'udusozi, n'imigezi n'ibibaya, n'ahantu hasigaye ari amatongo, n'imijyi yasahuwe igahinduka umusaka kandi amahanga ayikikije akayihindura urw'amenyo.’

5“Jyewe Nyagasani Uhoraho ndavuga nti: ‘Amahanga agukikije narayarakariye bikabije, cyane cyane Edomu. Ayo mahanga yaranezerewe, arirata maze yigarurira igihugu cyanjye.

6None rero hanurira igihugu cya Isiraheli, ubwire imisozi n'udusozi, n'imigezi n'ibibaya, ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvugana uburakari, kubera ko amahanga yabakojeje isoni.’ ”

7Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Ndahiye nkomeje ko amahanga abakikije na yo azakorwa n'isoni.

8Nyamara ku misozi ya Isiraheli ibiti bizongera bimere amababi, kandi byere imbuto zo gutunga abantu banjye b'Abisiraheli bagiye kugaruka.

9Koko rero nzabitaho, nzatuma ubutaka bwanyu bwongera guhingwa kandi buterwemo imbuto.

10Nzagwiza Abisiraheli, imijyi izongera iturwe kandi amatongo azongera yubakwemo.

11Nzagwiza abantu n'amatungo, bazororoka bagwire. Nzatuma mubaho nko mu bihe bya kera, nzabaha amahoro aruta ayo mwahoranye, bityo muzamenya ko ndi Uhoraho.

12Bantu banjye b'Abisiraheli, nzabagarura mwongere gutura mu gihugu cyanyu, kizaba icyanyu bwite kandi ntawe uzongera kubahekura.”

13Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Koko abantu bavuga ko igihugu cyanyu cyamaze abantu kandi cyihekuye.

14None rero ntimuzongera kumarana cyangwa ngo mwihekure. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.

15Ntabwo nzemera ko amahanga yongera kubakoza isoni cyangwa kubasuzugura, kandi ntimuzongera kwihekura.” Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.

Uhoraho azongera gukoranya Abisiraheli

16Uhoraho arambwira ati:

17“Yewe muntu, igihe Abisiraheli bari bakiri mu gihugu cyabo bacyandurishije ingeso mbi zabo n'ibikorwa byabo bibi. Nabonye imigenzereze yabo ihumanye nk'umugore uri mu mihango y'abakobwa.

18Ni cyo cyatumye mbasukaho uburakari bwanjye mbahora amaraso bamennye mu gihugu, n'ibigirwamana byabo bacyandurishije.

19Narabahannye kubera imibereho yabo n'imigenzereze yabo mibi, maze mbatatanyiriza mu bihugu by'amahanga.

20Mu mahanga yose batataniyemo basuzuguje izina ryanjye riziranenge, maze abantu bakavuga bati: ‘Aba ni abantu b'Uhoraho, nyamara birukanwe mu gihugu cye!’

21Ibyo byatumye mbabara, kuko Abisiraheli basuzuguje izina ryanjye riziranenge mu mahanga batataniyemo.

22“None rero ubwire Abisiraheli ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ibyo ngiye gukora sinzabikora ku bwanyu, ahubwo nzabikora kugira ngo nubahirize izina ryanjye riziranenge mwasuzuguje mu mahanga mwatataniyemo.

23Ngiye kwerekana ubuziranenge bw'izina ryanjye rikomeye mwasuzuguje mu mahanga, bityo amahanga azamenya ko ndi Uhoraho ningaragariza ubuziranenge bwanjye muri mwe. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

24Nzabavana mu mahanga no mu bihugu byose mwatataniyemo, mbagarure mu gihugu cyanyu.

25Nzabuhagiza amazi meza maze mbahumanure, kandi nzabakiza ubwandure bwanyu bwose n'ibigirwamana byanyu byose.

26Nzabaha umutima mushya mbashyiremo n'ibitekerezo bishya. Nzabakuramo umutima ukomeye nk'ibuye mbashyiremo umutima uboneye.

27Nzabashyiramo Mwuka wanjye, ntume mukurikiza amateka yanjye kandi mwitondere amategeko yanjye.

28Muzatura mu gihugu nahaye ba sokuruza, muzaba abantu banjye, nanjye nzaba Imana yanyu.

29Nzabakiza ubwandure bwanyu bwose, nzameza ibinyampeke birumbuke kugira ngo mutazongera kwicwa n'inzara.

30Nzagwiza ibiti byera imbuto n'umusaruro w'ibyo muhinga, kugira ngo mutazongera kwicwa n'inzara amahanga akabasuzugura.

31Muzibuka ingeso zanyu mbi n'ibibi mwakoze, mukorwe n'isoni kubera ibicumuro byanyu n'ibizira mwakoze.

32Yemwe mwa Bisiraheli mwe, mumenye ko ibyo ngiye gukora ntazabikora ku bwanyu, ahubwo nzabikora kugira ngo mukorwe n'isoni kubera imigenzereze yanyu mibi.’ ” Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.

33Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Igihe nzabahumanura nkabakiza ibicumuro byanyu byose, nzatuma mwongera gutura mu mijyi yanyu n'amatongo yanyu yongere yubakwe.

34Ubutaka bwari ubutayu buzongera buhingwe, ndetse abahisi n'abagenzi ntibazongera kububona ari ubutayu.

35Ahubwo bazavuga bati: ‘Igihugu cyari cyarabaye umusaka cyahindutse nk'ubusitani bwa Edeni, n'imijyi yari yarasenyutse igasahurwa kandi igasigara ari amatongo, ubu ni imijyi ntamenwa kandi ituwemo.’

36Amahanga abakikije yasigaye azamenya ko ari jye Uhoraho wongera kubaka imijyi yari amatongo kandi ngahinga imirima yari yararaye. Uko ni ko jyewe Uhoraho mvuze kandi nzabisohoza.”

37Nuko Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nzongera ndeke Abisiraheli bansabe kubafasha, kandi nzabagwiza babe benshi nk'umukumbi w'intama.

38Bazaba benshi nk'umukumbi wagenewe gutambwa ho ibitambo i Yeruzalemu ku minsi mikuru, imijyi yari amatongo na yo izuzuramo abantu. Ubwo ni bwo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help