1Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: nabonye igitebo cy'imbuto zo mu mahenuka y'isarura.
2Nuko arambaza ati: “Amosi we, iki ni iki?”
Ndamusubiza nti: “Ni igitebo cy'imbuto zo mu mahenuka y'isarura.”
Uhoraho arambwira ati: “Ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli bugeze mu mahenuka! Sinzakomeza kubihanganira.
3Uwo munsi abaririmbaga mu ngoro basengeramo bazacura imiborogo. Ahantu hose imirambo izaba myinshi, bazayijugunya bumiwe.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuga.
Uhoraho acyaha abariganya4Nimutege amatwi mwumve ibi,
yemwe abakandamiza abakene,
mwe mushaka gutsemba rubanda rugufi.
5Muribwira muti:
“Umunsi mukuru w'imboneko z'ukwezi urarangira ryari ngo twicururize?”
Kandi muti:
“Si twe tubona isabato irangira ngo tugurishe ingano!
Turica iminzani twibe ibiro, duhende rubanda,
6turagurisha ndetse n'ingano z'inkumbi.
Abatindi nyakujya turabagura amafaranga,
turagura n'abakene bananiwe kwishyura inkweto.”
7None Uhoraho yarabarahiye ati:
“Abakomoka kuri Yakobo ni abanyagasuzuguro,
sinzirengagiza ibikorwa byabo byose.
8Ni cyo gituma isi izatingita,
abatuye mu gihugu bose bazaboroga,
igihugu cyose kizatsikira giterwe hejuru,
kizamera nk'uruzi rwa Nili rwo mu Misiri, rwuzura rukuzuruka.”
Umunsi w'Uhoraho9Nyagasani Uhoraho aravuga ati:
“Uwo munsi nzatuma izuba rirenga amanywa ava,
nzatuma igihugu gicura umwijima ku manywa y'ihangu.
10Ingendo zanyu z'iminsi mikuru muza kundamya,
nzazihindura iz'akababaro,
indirimbo zanyu nzazihindura imiborogo.
Nzatuma mukenyera imyambaro igaragaza akababaro,
mwese muzimoza umusatsi,
muzaboroga nk'abapfushije umwana w'ikinege.
Uwo munsi uzaba uteye agahinda urinde urangira.”
11Nyagasani Uhoraho aravuga ati:
“Dore iminsi izaza nteze igihugu inzara,
ariko ntizaba ari inzara y'ibyokurya,
ntizaba ari inyota y'ibinyobwa,
ahubwo izaba ari inzara n'inyota byo kumva amagambo yanjye.
12Icyo gihe abantu bazajarajara,
bazava ku nyanja yo mu majyepfo bagane ku yo mu burengerazuba,
bazazerera bava mu majyaruguru berekeza mu burasirazuba,
bashaka kumva Ijambo ryanjye,
nyamara ntibazabishobora.
13Uwo munsi abasore n'abakobwa beza bazicwa n'inyota.
14Abarahira ibigirwamana by'i Samariya,
abarahira bati: ‘Harakabaho imana z'i Dani’,
abarahira bati: ‘Harakabaho imana y'i Bērisheba’,
bose bazagwa ubutazongera kubyuka.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.