1Zaburi ya Dawidi.
Uhoraho yabwiye umwami wanjye ati:
“Icara ku ntebe ya cyami iburyo bwanjye,
nanjye nzahindura abanzi bawe nk'akabaho ukandagizaho ibirenge.”
2Uhoraho nashimangire ingoma yawe,
ayagūre ahereye i Siyoni,
nawe ngaho ganza abanzi bawe.
3Umunsi uzakoranya ingabo zawe,
abantu bawe bazitanga babikunze,
bazaba bisukuye biboneje.
Abasore bazakugeraho kare,
bazindutse nk'ikime cyo mu museso.
4Uhoraho yararahiye kandi ntazivuguruza,
yaravuze ati: “Uri umutambyi iteka ryose,
mu buryo bwa Melikisedeki.”
5Umwami uri iburyo bwawe,
ku munsi azarakarira abami azabatsemba.
6Azacira abanyamahanga urubanza,
imirambo izaba iri hose,
atsembe n'abatware ku isi yose.
7Umwami akiri mu rugendo azanywa ku mazi y'umugezi,
atabarukane ishema.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.