Amosi 1 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

1Dore amagambo ya Amosi, umwe mu borozi b'i Tekowa. Aravuga ibyo yeretswe ku gihugu cya Isiraheli ku ngoma ya Uziya umwami w'u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi umwami wa Isiraheli. Hari hasigaye imyaka ibiri kugira ngo habe wa mutingito w'isi.

2Uhoraho avugiye i Siyoni nk'intare itontoma,

yumvikanira i Yeruzalemu nk'inkuba ihinda,

inzuri abashumba baragiramo ziraraba,

impinga z'umusozi wa Karumeli zirumirana.

Uhoraho azahana ibihugu bituranye na IsiraheliAbanyasiriya

3Uhoraho aravuga ati:

“Abanyasiriya b'i Damasi bancumuyeho kenshi,

ni yo mpamvu ntazareka kubahana.

Nzabahanira ko bahuraguje Abanyagileyadi ibibando by'ibyuma.

4Nzaha inkongi ingoro y'Umwami Hazayeli,

nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa bya Benihadadi.

5Nzamenagura inzugi z'i Damasi,

nzatsembaho abatuye ikibaya cya Aveni,

nzatsemba n'umutegetsi wa Betedeni.

Abanyasiriya bazajyanwa ho iminyago i Kiri.”

Uko ni ko Uhoraho avuga.

Abafilisiti

6Uhoraho aravuga ati:

“Abafilisiti b'i Gaza bancumuyeho kenshi,

ni yo mpamvu ntazareka kubahana.

Nzabahanira ko bajyanye ho iminyago imbaga y'abantu,

babagurisha Abedomu kugira ngo babe inkoreragahato.

7Nzaha inkongi inkuta z'umujyi wa Gaza,

nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa byawo.

8Nzarimbura abatuye Ashidodi,

nzarimbura n'umutegetsi wa Ashikeloni,

nzatsemba abatuye Ekuroni,

Abafilisiti bazashirira ku icumu.”

Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuga.

Abanyafenisiya

9Uhoraho aravuga ati:

“Abanyafenisiya b'i Tiri bancumuyeho kenshi,

ni yo mpamvu ntazareka kubahana.

Nzabahanira ko bagurishije imbaga y'inkoreragahato ku Bedomu,

baciye ku masezerano yo kubana kivandimwe.

10Nzaha inkongi inkuta z'umujyi wa Tiri,

nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa byawo.”

Abedomu

11Uhoraho aravuga ati:

“Abedomu bancumuyeho kenshi,

ni yo mpamvu ntazareka kubahana.

Nzabahanira ko bafashe inkota bagatoteza bene wabo,

erega ntibabagiriye impuhwe,

bahoraga babarakariye babarwaye inzika!

12Nzaha inkongi umujyi wa Temani,

nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa by'i Bosira.”

Abamoni

13Uhoraho aravuga ati:

“Abamoni bancumuyeho kenshi,

ni yo mpamvu ntazareka kubahana.

Nzabahanira ko bafomoje abagore batwite bo muri Gileyadi,

bari bagamije kwagura akarere kabo.

14Nzatwika inkuta z'umujyi wa Raba,

nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa byawo.

Uwo munsi uzaba ari uw'imirwano wuzuye urusaku rw'intambara,

uzaba wuzuye n'inkubi y'umuyaga na serwakira.

15Umwami wabo azajyanwa ho umunyago,

abatware be na bo bazajyana na we.”

Uko ni ko Uhoraho avuga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help