1Ibyo birangiye, bamwe mu bayobozi b'Abayahudi baransanga maze barambwira bati: “Rubanda rw'Abisiraheli kimwe n'abatambyi n'Abalevi, ntibitandukanyije n'abanyamahanga twasanze muri iki gihugu. Ahubwo bigannye ibibi biteye ishozi byakorwaga n'Abanyakanāni n'Abaheti, n'Abaperizi n'Abayebuzi, n'Abamoni n'Abamowabu, n'Abanyamisiri n'Abamori.
2Bashatse kandi abageni b'abanyamahanga ndetse babashakira n'abahungu babo, bituma ubwoko Imana yatoranyije bwivanga n'abanyamahanga. Abatware n'abanyacyubahiro ni bo bafashe iya mbere mu gukora icyo gicumuro.”
3Nuko numvise ibyo nshishimura ikanzu yanjye n'umwitero wanjye, nipfura umusatsi n'ubwanwa maze nicara mfite agahinda kenshi cyane.
4Nkomeza kwicara aho mfite agahinda kugeza ku isaha yo gutura igitambo cya nimugoroba. Nuko abakurikiza amabwiriza y'Imana ya Isiraheli, kandi bashegeshwe n'igicumuro cy'abavuye aho bari bajyanywe ho iminyago, bateranira aho nari ndi.
Isengesho rya Ezira5Isaha yo gutura igitambo cya nimugoroba igeze, mpaguruka aho nari nicaye nigunze. Ubwo nari ncyambaye ya kanzu na wa mwitero nari nashishimuye. Nuko ndapfukama ntega amaboko nyerekeje ku Uhoraho Imana yanjye,
6maze nsenga ngira nti:
“Ayii, Mana yanjye! Ndamwaye ndetse nkozwe n'isoni ku buryo ntabasha kubura amaso ngo nkurebe. Ibyaha byacu bikabije kuba byinshi, ibicumuro byacu byararundanyijwe bigera ku ijuru.
7Uhereye mu gihe cya ba sogokuruza kugeza n'uyu munsi, twagucumuyeho cyane. Ibyaha byacu twe n'abami bacu n'abatambyi bacu, ni byo byatumye tugabizwa abami b'andi mahanga baratwica, batujyana ho iminyago, batwambura ibyo dutunze, badukoza isoni nk'uko bimeze n'uyu munsi.
8Ariko noneho Uhoraho Mana yacu, mu kanya kanzinya watugiriye imbabazi maze udusiga turi itsinda ry'abasigaye, tugaruka gutura aha hantu witoranyirije. Bityo rero Mana yacu, uratugarukira uduha agahenge tukiri mu buja.
9Ni koko Mana yacu, turi mu buja nyamara ntiwaturetse. Ahubwo waduhesheje umugisha ku bami b'u Buperesi, baduha agahenge kugira ngo tukubakire Ingoro aho indi yahoze, maze umutekano usagambe mu gihugu cy'u Buyuda no mu murwa wacyo wa Yeruzalemu.
10“None rero Mana yacu, tuvuge iki? Ntitwakurikije amabwiriza
11waduhaye uyanyujije ku bagaragu bawe b'abahanuzi, ubwo wagiraga uti: ‘Igihugu mugiye kwigarurira cyuzuye ibihumanya, cyahumanyijwe n'abagituye. Bacyujujemo ibizira biteye ishozi, uhereye ku mpera yacyo imwe ukageza ku yindi.
12Nuko rero abakobwa banyu ntimukabashyingire abahungu babo, cyangwa ngo abahungu banyu mubashakire abakobwa babo. Ntimukigere mushakira abatuye icyo gihugu ibyiza, cyangwa ngo muharanire icyabahesha amahoro. Bityo ni bwo muzaba indahangarwa maze mwishimire ibyiza byo muri icyo gihugu, ndetse mugisigire urubyaro rwanyu ho umurage w'iteka ryose.’
13Koko rero Mana yacu, ibyatubayeho byazanywe n'ibikorwa byacu bibi n'ibicumuro byacu bikomeye. Nyamara waciye inkoni izamba ntiwaduhana ukurikije ibyaha twakoze, ahubwo udusiga turi itsinda ry'abasigaye.
14None se twongere turenge ku mabwiriza yawe, maze dushyingirane n'abo bantu bakora ibizira biteye ishozi? Mbese ntibyatuma uturakarira maze ukadutsemba twese ntihagire urokoka, bityo ntihabeho itsinda ry'abasigaye?
15Uhoraho Mana ya Isiraheli, koko uri intabera no muri iyi minsi waradusize tuba itsinda ry'abasigaye. Nubwo ibicumuro byacu biduhama turi imbere yawe, nyamara ntitwari dukwiye kuguhagarara imbere.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.