Yonasi 2 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

1Uhoraho ategeka igifi kinini kimira Yonasi. Nuko Yonasi amara iminsi itatu n'amajoro atatu mu nda y'icyo gifi.

Yonasi asenga Imana

2Yonasi ari mu nda y'igifi, asenga Uhoraho Imana ye agira ati:

3“Uhoraho, ndi mu kaga,

naragutakambiye urangoboka.

Urupfu na rwo rumize,

ngutabaje urantabara.

4Wandoshye ikuzimu

mu nyanja rwagati,

umuvumba w'amazi urangota,

unteza umuhengeri n'imiraba

bindenga hejuru.

5Ni ko kwibwira nti:

‘Uhoraho kuri wowe mbaye igicibwa

nyamara nkomeje guhanga amaso Ingoro yawe.’

6Amazi aranyuzuye

arenda kumpitana,

inyanja indenze hejuru,

ibimera mu mazi binyizingiye ku mutwe.

7Naramanutse ngera hasi mu imerero ry'imisozi,

ibihindizo by'iwabo w'abapfuye binkingirwaho burundu.

Ariko wowe Uhoraho Mana yanjye,

uzanzamura muri uwo mworera ndi mutaraga!

8Ubwo ubugingo bwarimo buncika,

wowe Uhoraho narakwibutse, ndakwambaza.

Isengesho ryanjye rikugeraho

uri mu Ngoro yawe.

9Abaramya ibigirwamana bivutsa imbabazi!

10Ariko jyewe nzamamaza ishimwe ryawe,

nguture ibitambo,

nguhigure imihigo nahize,

wowe Uhoraho sōko y'agakiza.”

11Nuko Uhoraho ategeka cya gifi kiruka Yonasi imusozi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help