Zaburi 34 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Ineza y'Uhoraho

1Zaburi ya Dawidi. Yayihimbye igihe yisarishaga imbere y'Umwami Abimeleki, maze Abimeleki aramwirukana Dawidi arigendera.

2Nzasingiza Uhoraho ubutitsa,

nzamuhimbaza ubudahwema.

3Nzirata ibyo Uhoraho yakoze,

abicisha bugufi nibanyumva bishime.

4Nimucyo duheshe Uhoraho ikuzo,

twese hamwe dufatanye kumuhimbaza.

5Natakambiye Uhoraho aranyumva,

ankiza ibyo natinyaga byose.

6Abamurangamira barabagirana mu maso,

ntabatamaza ngo bamanjirwe.

7Jye nagize ibyago ntakambira Uhoraho aranyumva,

yankijije amakuba yanjye yose.

8Umumarayika w'Uhoraho ashinga ibirindiro,

abishinga ahazengurutse abubaha Uhoraho akabakiza.

9Nimusogongere mwumve uko Uhoraho agira neza,

hahirwa umuntu umuhungiraho.

10Mwa biyeguriye Uhoraho mwe, nimumwubahe,

koko abamwubaha ntibagira icyo babura.

11Intare zishobora gusonza zikabura ibyo zirya,

nyamara abatakambira Uhoraho nta cyo babura.

12Mwa bana mwe, nimwigire hino mwumve,

mbigishe uko mukwiye kubaha Uhoraho.

13Yewe muntu ushaka ubugingo,

ukifuza kurama ugatunga ugatunganirwa,

14ufate ururimi rwawe we kuvuga ibibi,

ufunge n'umunwa wawe we kubeshya.

15Zibukira ibibi ukore ibyiza,

ushakashake amahoro uyaharanire.

16Uhoraho ahoza ijisho ku ntungane,

atega amatwi akumva icyo zisaba.

17Uhoraho arwanya inkozi z'ibibi,

arazitsemba zikibagirana burundu.

18Nyamara abatakambira Uhoraho arabumva,

abakiza amakuba yabo yose.

19Uhoraho agoboka abafite intimba ku mutima,

ahoza abashenguwe n'agahinda.

20Intungane yibasirwa n'ibyago byinshi,

ariko Uhoraho abiyikiza byose.

21Akomeza ingingo z'umubiri wayo,

nta gufwa ryayo na rimwe rivunika.

22Umugome azapfa azize ubugome bwe,

abanga intungane bazacirwaho iteka.

23Uhoraho acungura abagaragu be,

abamuhungiraho bose ntazabaciraho iteka.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help