1Yoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda akiri ku ngoma, Uhoraho yabwiye Yeremiya ati:
2“Jya ku Barekabu, ubazane ubashyire mu cyumba kimwe cy'Ingoro yanjye maze ubazimanire divayi.”
3Ndagenda nzana Yāzaniya mwene Yeremiya mwene Habasiniya, nzana n'abavandimwe be bose n'abahungu be bose n'abandi b'umuryango wa Rekabu bose.
4Mbageza ku Ngoro y'Uhoraho, mu cyumba cya bene Hanani mwene Igidaliya umuntu w'Imana. Icyo cyumba cyari iruhande rw'icy'abayobozi, kikaba no hejuru y'icya Māseya mwene Shalumu warindaga Ingoro.
5Nuko nzana ibibindi byuzuye divayi, nzana n'ibikombe mbishyira imbere y'abo Barekabu ndababwira nti: “Ngiyo Divayi nimunywe.”
6Nyamara baransubiza bati: “Ntabwo tunywa inzoga, kuko sogokuruza Yonadabu mwene Rekabu yadutegetse ati: ‘Mwebwe n'abazabakomokaho ntimuzigera munywa inzoga.
7Ntimuzubake amazu, ntimuzabibe imbuto cyangwa ngo muhinge imizabibu. Ntimugomba gukora ibyo byose ahubwo muzabe mu mahema igihe cyose muzabaho. Bityo muzaramira mu gihugu murimo nk'abimukira.’
8Nuko rero twumviye ibyo sogokuruza Yonadabu mwene Rekabu yadutegetse byose. Ntitunywa inzoga twebwe n'abagore bacu n'abahungu bacu n'abakobwa bacu.
9Ntitwubaka amazu, nta mizabibu cyangwa imirima tugira, ntitubiba n'imbuto.
10Twibera mu mahema, twumviye ibyo sogokuruza Yonadabu yadutegetse.
11Nyamara igihe Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yateraga iki gihugu twaravuze tuti: ‘Reka twigire i Yeruzalemu duhunge ingabo z'Abanyababiloniya n'iz'Abanyasiriya.’ Ni yo mpamvu dutuye i Yeruzalemu.”
12-13Nuko Uhoraho abwira Yeremiya ati: “Genda ubwire abantu bo mu Buyuda n'ab'i Yeruzalemu ko jyewe Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli mvuze nti: ‘Mbese mwebwe ntimushobora kumva inyigisho mbaha ngo muzikurikize?
14Itegeko ryo kutanywa divayi Yonadabu mwene Rekabu yahaye abana be bararikurikije. Kugeza n'uyu munsi ntabwo banywa divayi kubera ko bumviye itegeko rya sekuruza. Nyamara jye sinahwemye kuvugana namwe, ariko ntimwigeze mwita ku byo mbabwira.
15Sinahwemye kubatumaho abagaragu banjye b'abahanuzi, ngo babwire buri wese muri mwe areke imigenzereze ye mibi, avugurure imikorere ye, areke kuyoboka izindi mana. Nimugenza mutyo muzatura mu gihugu nabahaye, mwebwe na ba sokuruza. Nyamara ntimwigeze mubyitaho ngo munyumvire.
16Bene Yonadabu mwene Rekabu bumviye icyo sekuruza yabategetse, nyamara mwebwe ntimwanyumviye.’
17Ni cyo gituma Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli avuga ati: ‘Dore ngiye guteza abantu bo mu Buyuda n'ab'i Yeruzalemu ibyago byose nagambiriye, kubera ko nababwiye bakica amatwi, nabahamagara bakaninira.’ ”
18Nuko Yeremiya abwira abakomoka kuri Rekabu ati: “Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ati: ‘Kubera ko mwumviye itegeko rya sokuruza Yonadabu mugakomeza amabwiriza ye, kandi mugakora ibyo yabategetse byose,
19Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ngo Yonadabu mwene Rekabu ntazabura umwe mu bamukomokaho uzanyoboka iteka ryose.’ ”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.