Yeremiya 15 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Akaga kazaba ku Bayuda

1Uhoraho arambwira ati: “Kabone n'iyo Musa na Samweli bampagarara imbere bakantakambira, sinagirira imbabazi buriya bwoko. Vana abo bantu imbere yanjye bagende.

2Nibakubaza bati: ‘Turerekeza he?’, uzabasubize uti: ‘Nimwumve uko Uhoraho avuze:

abagenewe gupfa nibapfe,

abagenewe kwicishwa inkota ibice,

abagenewe kwicwa n'inzara nibice,

abagenewe kujyanwa ho iminyago, nibajyanwe ho iminyago.’

3“Jyewe Uhoraho mbateganyirije uburyo bune bwo kubarimbura: bazicishwa inkota, imbwa zizakurubana imirambo yabo, ibisiga n'inyamaswa bizabarya bibatsembe.

4Nzabahana maze bitere ubwoba amahanga yose yo ku isi, kubera ibyo Manase mwene Hezekiya umwami w'u Buyuda yakoreye i Yeruzalemu.”

Uhoraho yarabazinutswe

5Uhoraho aravuga ati:

“Yemwe bantu b'i Yeruzalemu,

ni nde uzabagirira impuhwe?

Ni nde uzabaririra?

Ni nde uzashishikazwa no kubaza amakuru yanyu?

6Mwaranyanze muranzinukwa,

mpagurukijwe no kubarimbura,

narambiwe kubagirira imbabazi.

7Nzabagosora nk'abagosora ingano,

nzabatatanyiriza muri buri mujyi mu gihugu.

Abantu banjye narabatsembye mbamaraho urubyaro,

nyamara ntibahinduye imigenzereze yabo.

8Nzagwiza abapfakazi babe benshi,

bazaba benshi kuruta umusenyi wo ku nyanja.

Ababyeyi b'abana bakiri bato nzabateza umurimbuzi,

nzamubateza ku manywa y'ihangu,

nzabateza umubabaro n'ubwoba bibagwe gitumo.

9Umugore wari ufite abana barindwi acitse intege,

arahumeka nk'ugiye gupfa.

Umucyo we uzayoyoka ku manywa y'ihangu,

azakorwa n'isoni yumirwe.

Abarokotse nzabagabiza abanzi babo,

nzababagabiza babicishe inkota.”

Yeremiya yinubira Imana

10Yeremiya aravuga ati:

“Mbega ngo ndagusha ishyano!

Mbese mama yambyariye iki?

Igihugu cyose kiranyamagana,

abantu bose barampagurukiye.

Ntawe nagujije cyangwa nagurije,

nyamara bose baramvuma.”

11Uhoraho arambwira ati: “Nzagukomeza nk'uko bikwiye,

nzagukiza ibyago n'amakuba n'abanzi.

12Mbese umuntu ashobora kuvuna icyuma,

icyuma cyangwa umuringa biturutse mu majyaruguru?

13Nzohereza abanzi basahure,

bazasahura ubukire n'ubutunzi byanyu,

muzaba abagaragu mu gihugu mutazi.

14Nzabagira abagaragu b'abanzi banyu,

muzaba abagaragu mu gihugu mutazi.

Koko uburakari bwanjye buzagurumana bubatwike.”

15Yeremiya aravuga ati:

“Nyamara wowe Uhoraho urabizi,

nyibuka ungoboke,

ngoboka uhōre abantoteza.

Ntubihanganire ngo nkomeze mbabare,

zirikana ko ntukwa kubera wowe.

16Iyo Ijambo ryawe ringezeho ndarimira,

Ijambo ryawe rintera ibyishimo rikanezeza,

narakwiyeguriye, Uhoraho Mana Nyiringabo.

17Sinigeze nicara hamwe n'abaseka banezerewe,

sinigeze ninezeza hamwe na bo.

Narabitaruye kuko wabintegetse,

wanyujuje uburakari bwawe.

18Ni kuki umubabaro wanjye udashira?

Ni kuki igikomere cyanjye kidakira?

Koko wambereye nk'isōko itagirirwa icyizere,

wankojeje isoni nk'isōko igira ubwo ikama.”

19Uhoraho aransubiza ati:

“Nungarukira nzakugarura,

nzongera nkugire umugaragu wanjye.

Nuvuga amagambo nyayo atari amahomvu,

uzongera umbere umuhanuzi.

Abantu bazakugana,

nyamara si wowe uzabasanga.

20Nzaguhagarika nk'urukuta rw'umuringa imbere yabo,

bazakurwanya nyamara ntibazagutsimbura.

Nzaba ndi kumwe nawe nkurengere ngukize.

21Nzagukura mu maboko y'abagome,

nzagukura mu nzara z'abanyarugomo.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help