1Zaburi ya Dawidi.
Uhoraho ni umushumba wanjye,
ntabwo nzagira icyo nkena.
2Ampa kuruhukira mu rwuri rutoshye,
akanyuhira amazi y'urubogobogo.
3Ni we ungaruramo intege,
ni indahemuka anyuza mu nzira nziza.
4Nubwo nanyura mu gikombe gicuze umwijima,
nta kintu cyantera ubwoba.
Kuko wowe Uhoraho, uba uri kumwe nanjye,
uranyobora ukanandengera,
ibyo ni byo bimpumuriza.
5Untegurira ibyokurya byiza,
abanzi banjye bakabura uko bangenza.
Unyakira iwawe nk'umushyitsi w'imena,
ukanzimanira ukandabagiza.
6Koko ineza yawe n'imbabazi zawe bizambaho,
bizambaho igihe cyose nkiriho,
nanjye nzajya ngusengera mu Ngoro yawe,
nzahagusengera igihe cyose nzaba nkiriho.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.