Abacamanza 21 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Abisiraheli bashakira Ababenyamini abageni

1Igihe Abisiraheli bari bateraniye i Misipa, bari barahiye ko nta n'umwe muri bo uzashyingira umukobwa we mu Babenyamini.

2Nuko bajya ku Nzu y'Imana i Beteli, barahicara birirwa barira baboroga,

3bagatakamba bati: “Uhoraho Mana y'Abisiraheli, ibi byatubayeho ni ibiki? Umwe mu miryango y'Abisiraheli urazimye pee!”

4Bukeye barazinduka bubaka urutambiro, batura ibitambo bikongorwa n'umuriro n'iby'umusangiro.

5Nuko baravuga bati: “Mbere y'uko duteranira ku Nzu y'Uhoraho i Misipa, twari twarahiye dukomeje ko utazajyayo azicwa. None se haba hari abo mu miryango yose y'Abisiraheli bataje muri iryo koraniro?”

6Abisiraheli bibajije batyo kuko bari bababajwe n'abavandimwe babo b'Ababenyamini, baravuga bati: “Uyu munsi umwe mu miryango y'Abisiraheli urazimye!

7Twakora iki kugira ngo Ababenyamini barokotse babone abageni, ko twarahiye Uhoraho ko tutazabashyingira?”

8Ni cyo cyatumye bibaza bati: “Ni uwuhe muryango w'Abisiraheli utaje ku Nzu y'Uhoraho i Misipa?” Basanga ari nta muntu w'i Yabeshi yo muri Gileyadi waje muri iryo koraniro.

9Nuko barebye no mu ngabo basanga koko nta waturutse i Yabeshi y'i Gileyadi.

10Maze ikoraniro ryose ryohereza ingabo z'intwari ibihumbi cumi na bibiri, rirategeka riti: “Nimugende mwice abaturage bose b'i Yabeshi y'i Gileyadi, abagabo n'abagore n'abana,

11uretse abakobwa b'isugi.”

12Bageze i Yabeshi y'i Gileyadi, mu bahatuye basangamo abakobwa b'isugi magana ane, babazana mu nkambi y'i Shilo mu gihugu cya Kanāni.

13Nuko ikoraniro ryose ry'Abisiraheli rituma ku Babenyamini bari ku rutare rwa Rimoni kugira ngo babahumurize.

14Nuko Ababenyamini bava mu buhungiro, Abisiraheli babashyingira ba bakobwa bavanye i Yabeshi y'i Gileyadi. Icyakora ntibabakwira, kuko Ababenyamini babarutaga ubwinshi.

15Abisiraheli bababazwa n'ibyabaye ku Babenyamini, kuko Uhoraho yari yaciye icyuho mu miryango y'Abisiraheli.

16Abakuru b'iryo koraniro baravugana bati: “Twakora iki kugira ngo Ababenyamini basigaye babone abagore, ko Ababenyaminikazi bashize?

17Tugomba gucikūra Ababenyamini basigaye, kuko ari nta n'umwe wo mu miryango y'Abisiraheli ukwiriye kuzima.

18Nyamara ntidushobora kubashyingira abakobwa bacu, kuko twarahiye tuvuga tuti: ‘Uzashyingira Ababenyamini azavumwe!’ ”

19Ariko baza kwibuka ko mu gihe gito bazizihiza iminsi mikuru y'Uhoraho ibera i Shilo buri mwaka. Shilo yari mu majyaruguru ya Beteli, mu burasirazuba bw'inzira ituruka i Beteli igana i Shekemu, hakaba no mujyepfo ya Lebona.

20Nuko babwira abo Babenyamini bati: “Muzagende mwihishe mu mizabibu,

21maze nimubona abakobwa b'i Shilo basohotse bajya kubyina, muzave muri iyo mizabibu, buri wese yifatire umugore muri abo bakobwa, hanyuma mubajyane iwanyu mu ntara y'Ababenyamini.

22Ba se b'abo bakobwa cyangwa basaza babo nibaza kubaturegera, tuzababwira tuti: ‘Nimutubabarire mubabarekere, kuko abagabo bamwe bo muri bo tutababoneye abagore muri ya ntambara, kandi nta wuzabibarenganyiriza kuko atari mwe mwababashyingiye.’ ”

23Nuko Ababenyamini babigenza batyo, buri wese yifatira umugore muri abo bakobwa bari bagiye kubyina. Hanyuma babajyana iwabo mu ntara y'Ababenyamini, bisanira imijyi yabo bayituramo.

24Birangiye abandi Bisiraheli barataha, umuntu wese yisubirira iwe mu muryango we no muri gakondo ye.

25Muri icyo gihe Abisiraheli nta mwami bari bafite, umuntu wese yikoreraga icyo yishakiye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help