Yobu 10 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Yobu yibwira ko Imana yamuremeye kumurimbura

1“Ubuzima bwanjye ndabuzinutswe,

nzavuga ntishisha ingorane zanjye,

nzagaragaza ishavu mfite ku mutima.

2Ndabwira Imana nti: ‘Ntuncire ho iteka’,

ndayibwira nti: ‘Menyesha impamvu unyibasiye.’

3Mbese ushimishwa no kunkandamiza?

Ese ushimishwa no gusuzugura uwo waremye?

Mbese ushyigikira imigambi y'abagome?

4Ese Mana, wumva ibintu nk'abantu?

None se amaso yawe areba nk'umuntu?

5Mbese ubaho iminsi mike nk'umuntu?

Ese kurama kwawe ni nk'uk'umuntu?

6None se kuki unshakishaho amakosa?

Kuki ushishikazwa no kumbona mu cyaha?

7Nyamara uzi neza ko ndi umwere,

uzi ko nta muntu wakumvana mu nzara.

8Ni wowe wambumbabumbye urandema,

none ni wowe umpindukiranye urandimbura!

9Ibuka ko wanyikuriye mu ibumba,

none ni wowe unyihinduriye umukungugu!

10Wansutse nk'ubuganiza amata,

warancunze mba nk'isoro y'amavuta.

11Wanteyeho inyama untwikiraho uruhu,

wangize urusobekerane rw'amagufwa n'imitsi.

12Wangiriye neza umpa ubuzima,

wishingiye kurinda ubugingo bwanjye.

13“Nyamara hari ibanga uhishe mu mutima wawe,

nzi neza ko ari umugambi wawe.

14Umpozaho ijisho ngo urebe ko ncumura,

bityo wanga kumbabarira icyaha cyanjye.

15Niba ndi umunyabyaha ngushije ishyano,

nubwo naba umwere sinakubura umutwe.

Dore nuzuye ikimwaro amakuba arandenze.

16Iyo nubuye umutwe umpīga nk'uko intare ihīga,

urandwanya bityo ukerekana ububasha bwawe.

17Unteza abandi banshinja,

ungwizaho uburakari bwawe,

ibitero byawe binsimburanaho.

18Ni kuki wemeye ko mvuka?

Mba narapfuye ntawe uranca iryera,

19mba narabaye nk'utigeze kubaho,

mba narahambwe nkiva mu nda ya mama.

20Erega iminsi yo kubaho kwanjye ni mike!

Ndeka nishime akanya gato.

21Dore ngiye kujya aho ntazagaruka,

ngiye mu gihugu gicuze umwijima w'icuraburindi,

22ni igihugu gicuze umwijima,

ni igihugu cy'akajagari,

nta mucyo ukirangwamo, ni mu icuraburindi.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help