Zaburi 93 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Uhoraho aganje ku ngoma

1Uhoraho aganje ku ngoma, yambaye ikuzo,

Uhoraho akenyeye ububasha nk'ukenyeye umukandara.

Koko isi irashimangiye ntizanyeganyega,

2Uhoraho, kuva kera kose ingoma yawe ntiyigeze ijegajega,

uhereye mbere na mbere uhora uriho.

3Uhoraho, imihengeri yarahoreye,

imihengeri yarahoreye cyane,

koko imihengeri yarahoreye irakotsora!

4Nyamara Uhoraho, uganje mu ijuru,

urusha ububasha amazi menshi asuma,

urusha ububasha n'imihengeri y'inyanja.

5Uhoraho, ibyo wategetse ntibyigera bihinyuka,

Ingoro yawe irangwa n'ubuziranenge iteka ryose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help