1 Amateka 7 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Abakomoka kuri Isakari

1Aba ni bo bene Isakari: Tola na Puwa, na Yashubu na Shimuroni.

2Tola yabyaye Uzi na Refaya, na Yeriyeli na Yahumayi, na Yibusamu na Shemweli. Ni bo bari abakuru b'amazu ya bene Tola bakaba n'abantu b'intwari. Ku ngoma y'Umwami Dawidi bari bageze ku bihumbi makumyabiri na bibiri na magana atandatu.

3Uzi yabyaye Izirahiya, Izirahiya abyara Mikayeli na Obadiya, na Yoweli na Ishiya. Bose uko ari batanu bari abakuru b'amazu.

4Muri ayo mazu hari abagabo ibihumbi mirongo itatu na bitandatu bashobora kujya ku rugamba. Koko rero bari bafite abagore benshi n'abana benshi.

5Abandi bose bo mu miryango ikomoka kuri Isakari, barimo abagabo ibihumbi mirongo inani na birindwi bashobora kujya ku rugamba.

Abakomoka kuri Benyamini

6Bene Benyamini ni batatu ari bo Bela na Bekeri na Yediyayeli.

7Bela yabyaye abahungu batanu ari bo Esiboni na Uzi na Uziyeli, na Yerimoti na Iri. Abo ni bo bari abakuru b'amazu ya bene Bela, bakaba n'abantu b'intwari. Muri ayo mazu hari abagabo ibihumbi makumyabiri na bibiri na mirongo itatu na bine bashobora kujya ku rugamba.

8Bene Bekeri ni Zemira na Yowashi na Eliyezeri, na Eliyowenayi na Omuri na Yeremoti, na Abiya na Anatoti na Alemeti.

9Bari abakuru b'amazu yabo bakaba n'abantu b'intwari. Muri ayo mazu hari abagabo ibihumbi makumyabiri na magana abiri bashobora kujya ku rugamba.

10Yediyayeli yabyaye Biluhani, Biluhani abyara Yewushi na Benyamini, na Ehudi na Kenāna na Zetani, na Tarushishi na Ahishahari.

11Bari abakuru b'amazu yabo bakaba n'abantu b'intwari. Muri ayo mazu hari abagabo ibihumbi cumi na birindwi na magana abiri bashobora kujya ku rugamba.

12Shupimu na Hupimu bari bene Iri, Hushimu na we akaba mwene Aheri.

Abakomoka kuri Nafutali

13Bene Nafutali ni Yahisiyeli na Guni, na Yeseri na Shalumu. Nyina wa Nafutali yari Biliha.

Abakomoka kuri Manase

14Bene Manase ni Asiriyēli na Makiri yabyaranye n'inshoreke y'Umunyasiriyakazi, Makiri abyara Gileyadi.

15Makiri ashaka undi mugore kwa Hupimu na Shupimu. Mushiki we yitwaga Māka. Hanyuma Makiri abyara undi muhungu witwa Selofehadi, ariko we yabyaye abakobwa gusa.

16Māka muka Makiri yongera kubyara umuhungu maze amwita Pereshi, akurikizaho undi amwita Shereshi. Shereshi yabyaye Ulamu na Rekemu.

17Ulamu yabyaye Bedani.

Ngurwo urubyaro rwa Gileyadi mwene Makiri, mwene Manase.

18Hamoleketi mushiki wa Gileyadi yabyaye abahungu batatu, ari bo Ishehodi na Abiyezeri na Mahila.

19Bene Shemida ni Ahiyani na Shekemu, na Likihi na Aniyamu.

Abakomoka kuri Efurayimu

20Efurayimu yabyaye Shutela, wabyaye Beredi, wabyaye Tahati, wabyaye Eleyada, wabyaye Tahati,

21wabyaye Zabadi, wabyaye Shutela. Efurayimu yabyaye kandi Ezeri na Eleyada, ariko bishwe n'Abanyagati babahora ko babateye kugira ngo babanyage amatungo yabo.

22Efurayimu amara iminsi myinshi abaririra, abavandimwe be baza kumusura.

23Efurayimu yongera kuryamana n'umugore we, asama inda maze abyara umuhungu. Se amwita Beriya kuko mu muryango wabo bari bagize ibyago.

24Efurayimu yabyaye n'umukobwa witwa Shēra, ari na we wahanze umujyi: wa Betihoroni ya ruguru, n'uwa Betihoroni y'epfo n'uwa Uzeni-Shēra.

25Beriya yabyaye Refa, wabyaye Reshefu, wabyaye Tela, wabyaye Tahani,

26wabyaye Lādani, wabyaye Amihudi, wabyaye Elishama,

27wabyaye Nuni, wabyaye Yozuwe.

28Intara Abefurayimu bahawe guturamo yari igizwe n'umujyi: wa Beteli n'imidugudu iwukikije. Iburasirazuba bwaho hari umujyi: wa Nāra, iburengerazuba hari umujyi: wa Gezeri n'imidugudu iwukikije, hamwe na Shekemu na Aya n'imidugudu iyikikije.

29Abakomotse kuri Manase bategekaga umujyi: wa Betishani na Tānaki, na Megido na Dori n'imidugudu iyikikije.

Iyo ni yo mijyi yari ituwe n'abakomoka kuri Yozefu mwene Yakobo.

Abakomoka kuri Ashēri

30Bene Ashēri ni Yimuna na Yishiwa, na Yishiwi na Beriya. Mushiki wabo yitwaga Sera.

31Bene Beriya ni Heberi na Malikiyeli. Malikiyeli ni we wahanze umujyi: wa Birizayiti.

32Heberi yabyaye Yafuleti na Shomeri na Hotamu, na mushiki wabo Shuwa.

33Bene Yafuleti ni Pasaki na Bimuhali na Ashuwati.

34Bene Shomeri ni Ahi na Rohuga, na Yehuba na Aramu.

35Bene Hotamu umuvandimwe we ni Sofa na Yimuna, na Sheleshi na Amali.

36Bene Sofa ni Suwa na Harineferi, na Shuwali na Bēri na Yimura,

37na Beseri na Hodi na Shama, na Shilusha na Yitirani na Bēra.

38Bene Yeteri ni Yefune na Pisipa na Ara.

39Bene Ula ni Ara na Haniyeli na Risiya.

40Abo bose ni abakomotse kuri Ashēri bari abakuru b'amazu b'ingenzi, bakaba intwari n'abayobozi b'imena. Muri uwo muryango hari abagabo ibihumbi makumyabiri na bitandatu bashoboraga kujya ku rugamba.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help