Zakariya 6 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Iyerekwa rya munani: amagare ane y'intambara

1Na none nongera kubonekerwa, ngiye kubona mbona amagare ane y'intambara, aturutse hagati y'imisozi ibiri y'umuringa.

2Igare rya mbere ryakururwaga n'amafarasi y'amagaju, irya kabiri rigakururwa n'ay'imikara,

3irya gatatu ryakururwaga n'ay'ibitare, naho irya kane rigakururwa n'amafarasi y'ibihogo by'umusengo.

4Nuko mbaza umumarayika twavuganaga nti: “Nyakubahwa, biriya bishushanya iki?”

5Aransubiza ati: “Biriya ni imiyaga yo mu byerekezo bine by'isi, ikaba ivuye mu ijuru imbere ya Nyagasani Umugenga w'isi yose.”

6Igare rikururwa n'amafarasi y'imikara rirerekeza mu gihugu cyo mu majyaruguru, amafarasi y'ibitare ari burikurikire. Naho amafarasi y'imisengo arerekeza mu gihugu cyo mu majyepfo.

7Amafarasi y'ibihogo yo afite umwete wo kuzenguruka isi. Uwo mumarayika arayabwira ati: “Ngaho nimugende muyizenguruke.” Ayo mafarasi ahita ajya kuzenguruka isi.

8Nuko arampamagara arambwira ati: “Ntureba ariya mafarasi yerekeje mu gihugu cyo mu majyaruguru, agiye gucubya umujinya Uhoraho yari afitiye icyo gihugu.”

Ikamba ryo kwambika Yeshuwa

9Uhoraho arambwira ati:

10“Abayahudi bakiri aho bajyanywe ho iminyago, bohereje impano zazanywe na Helidayi na Tobiya na Yedaya. None uyu munsi ujye kwa Yosiya mwene Sefaniya, ni ho bacumbitse bavuye i Babiloni.

11Wakire ifeza n'izahabu bazanye ubikoremo ikamba, uryambike Umutambyi mukuru Yeshuwa mwene Yosadaki”.

12Umubwire ngo: “Uhoraho Nyiringabo aravuze ati:

‘Umuntu witwa Umushibuka azasagamba,

maze anyubakire Ingoro.

13Koko ni we uzanyubakira Ingoro,

azagira icyubahiro gikwiye umwami,

azicara ku ntebe ye ya cyami abe umwami uganje.

Umutambyi mukuru na we azicara ku ntebe ye,

maze hagati yabo bombi habe ubwumvikane bwuzuye.’

14Rya kamba rizagume mu Ngoro y'Uhoraho, ribe urwibutso rw'impano zazanywe na Helidayi na Tobiya na Yedaya, n'urw'ubuntu Yosiya mwene Sefaniya yagize.

15Abantu bazaturuka iyo giterwa inkingi bubake Ingoro yanjye.”

Bityo muzamenya ko Uhoraho Nyiringabo ari we wantumye kuri mwe.

Ibyo byose bizaba, nimwumvira koko Uhoraho Imana yanyu uko bikwiye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help