Ibarura 31 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Abisiraheli batsinda Abamidiyani

1Uhoraho abwira Musa ati:

2“Ugiye kuzapfa, ariko uzabanze uhōre Abamidiyani ibibi bakoreye Abisiraheli.”

3Nuko Musa abwira Abisiraheli ati: “Nimutoranye abajya kurwanya Abamidiyani, mubahōre ibyo bakoreye Uhoraho.

4Mutoranye umutwe w'ingabo igihumbi muri buri muryango w'Abisiraheli zitabare.”

5Nuko Abisiraheli batoranya ingabo ibihumbi cumi na bibiri, zitegura intwaro kugira ngo zitabare.

6Musa azohereza ku rugamba, ziri kumwe na Finehasi mwene Eleyazari umutambyi. Finehasi yajyanye ibikoresho byo mu Ihema, n'impanda zo gukoresha ku rugamba.

7Nuko zitera Abamidiyani nk'uko Uhoraho yabitegetse Musa, zica abagabo bose.

8Zica n'abami batanu b'Abamidiyani ari bo Ewi na Rekemu, na Suri na Huri na Reba. Zica na Balāmu mwene Bewori.

9Abisiraheli banyaga abagore n'abana b'Abamidiyani, banyaga amatungo yabo yose, basahura n'ubutunzi bwabo bwose.

10Batwika imijyi yose y'Abamidiyani n'inkambi zabo zose.

11Hanyuma batabarukana ibyo basahuye n'iminyago y'abantu n'amatungo,

12babishyīra Musa n'umutambyi Eleyazari n'Abisiraheli bose, aho bari bashinze amahema mu kibaya cya Mowabu, iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani, ahateganye n'i Yeriko.

Ingabo zihindikira

13Musa n'umutambyi Eleyazari n'abatware b'Abisiraheli bose, basanganirira ingabo inyuma y'inkambi.

14Musa arakarira abatwaraga ingabo ibihumbi n'abatwaraga amagana batabarutse,

15arababaza ati: “Kuki mutishe abagore?

16Ntimuzi ko ari bo bakurikije inama za Balāmu, bagatuma Abisiraheli bacumura ku Uhoraho mu byabereye i Pewori? Ni bo batumye icyorezo gitera mu Bisiraheli.

17None nimwice abahungu bose n'abagore bose,

18ariko abakobwa ntimubice, ahubwo mubijyanire.

19Mushinge kandi amahema yanyu inyuma y'inkambi muhamare iminsi irindwi. Maze ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi, uwishe umuntu wese n'uwakoze ku ntumbi wese hamwe n'abo bakobwa, muzihumanure.

20Muzahumanure n'imyambaro yose n'ibikoze mu mpu no mu bwoya bw'ihene byose n'ibibajwe mu biti byose.”

21Umutambyi Eleyazari abwira ingabo zitabarutse ku rugamba ati: “Nimukurikize ibyo Uhoraho yategetse Musa.

22Izahabu n'ifeza n'umuringa n'ibindi byuma byose

23bidashobora gutwikwa n'umuriro, mubihumanure mubicishije mu muriro, kandi mubyogeshe amazi yo guhumanura. Naho ibintu byashobora gutwikwa n'umuriro mubyogeshe ayo mazi gusa.

24Nimumara kumesa imyambaro yanyu ku munsi wa karindwi, muzaba muhumanutse mubone gusubira mu nkambi.”

Abisiraheli bagabana iminyago

25Uhoraho abwira Musa ati:

26“Wowe n'umutambyi Eleyazari n'abakuru b'Abisiraheli, mubare iminyago yose y'abantu n'iy'amatungo.

27Nuko uyigabanyemo kabiri, umugabane umwe uhabwe abatabarutse ku rugamba, undi uhabwe abandi Bisiraheli.

28Ku mugabane w'abatabarutse ukureho ibyo kunyegurira ku buryo bukurikira: umuntu umwe mu bantu magana atanu, n'itungo rimwe mu matungo magana atanu, yaba inka cyangwa indogobe, cyangwa ihene cyangwa intama.

29Ubikure ku mugabane wabo maze ubihe umutambyi Eleyazari, bibe nk'ituro rinyeguriwe.

30No ku mugabane w'abandi Bisiraheli ukure umuntu umwe mu bantu mirongo itanu, n'itungo rimwe mu matungo mirongo itanu, yaba inka cyangwa indogobe cyangwa ihene cyangwa intama. Ubihe Abalevi bashinzwe Ihema ryanjye.”

31Musa n'umutambyi Eleyazari babigenza nk'uko Uhoraho yabitegetse Musa.

32Iminyago ingabo z'Abisiraheli zazanye, yari igizwe n'intama n'ihene ibihumbi magana atandatu mirongo irindwi na bitanu,

33n'inka ibihumbi mirongo irindwi na bibiri,

34n'indogobe ibihumbi mirongo itandatu na kimwe,

35n'abakobwa ibihumbi mirongo itandatu na bibiri.

36Abatabarutse bahawe kimwe cya kabiri cy'iyo minyago. Mu ntama n'ihene ibihumbi magana atatu mirongo itatu na birindwi na magana atanu bahawe,

37magana atandatu mirongo irindwi n'eshanu zeguriwe Uhoraho.

38Mu nka ibihumbi mirongo itatu na bitandatu bahawe, mirongo irindwi n'ebyiri zeguriwe Uhoraho.

39Mu ndogobe ibihumbi mirongo itatu na magana atanu bahawe, mirongo itandatu n'imwe zeguriwe Uhoraho.

40Mu bakobwa ibihumbi cumi na bitandatu bahawe, mirongo itatu na babiri beguriwe Uhoraho.

41Iyo minyago yeguriwe Uhoraho, Musa ayiha umutambyi Eleyazari nk'uko Uhoraho yabitegetse.

42Musa aha abandi Bisiraheli umugabane usigaye w'iminyago,

43wari ugizwe n'intama n'ihene ibihumbi magana atatu mirongo itatu na birindwi na magana atanu,

44n'inka ibihumbi mirongo itatu na bitandatu,

45n'indogobe ibihumbi mirongo itatu na magana atanu,

46n'abakobwa ibihumbi cumi na bitandatu.

47Kuri uwo mugabane Musa akuraho umukobwa umwe muri mirongo itanu, n'itungo rimwe muri mirongo itanu, abiha Abalevi bashinzwe Ihema ry'Uhoraho nk'uko Uhoraho yabimutegetse.

48Abatwaraga ingabo ibihumbi n'abatwaraga amagana begera Musa,

49baramubwira bati: “Nyakubahwa, twabaze ingabo dutwara dusanga nta n'umwe ubuze.

50Tuzanye n'ibyo twabonye bicuzwe mu izahabu, birimo imikufi yo ku maboko n'ibikomo n'impeta, n'amaherena n'imikufi yo mu ijosi, tuje kubitura Uhoraho kugira ngo duhongerere ibyaha byacu.”

51Musa n'umutambyi Eleyazari bakira ibyo bintu byose by'izahabu

52abatware batuye Uhoraho, basanga bipima ibiro ijana na mirongo cyenda.

53Izo zahabu zavuye ku byo buri ngabo yisahuriye.

54Musa na Eleyazari bazizana ku Ihema ry'ibonaniro, kugira ngo Abisiraheli bajye bibuka ibyo Uhoraho yabakoreye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help