Zaburi 140 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Gusaba kurindwa n'Uhoraho

1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2Uhoraho, unkize abagizi ba nabi,

abanyarugomo ubandinde.

3Bagambirira gukora ibibi,

buri munsi bashoza imirwano.

4Amagambo bavuga akomeretsa nk'impiri,

ibyo bavuga bimera nk'ubumara bw'incira.

Kuruhuka.

5Uhoraho, unkize abagome,

abanyarugomo ubandinde,

bagambirira kunkuraho.

6Abirasi banteze imitego,

inzira ncamo bayitezemo imigozi n'ikigoyi,

banciriye n'urwobo kugira ngo ndugwemo.

Kuruhuka.

7Uhoraho, ndemeza ko uri Imana yanjye,

Uhoraho, wite ku gutakamba kwanjye.

8Uhoraho Nyagasani, uri Umukiza wanjye w'umunyambaraga,

umbera nk'ingofero inkingira ku rugamba.

9Uhoraho, ntukareke abagome bagera ku byo bifuza,

imigambi yabo ntukareke isohora,

naho ubundi bakomeza gukora ibibi.

Kuruhuka.

10Abanzi bantaye hagati,

ibibi byakuruwe n'ibyo bavuze nibibagaruke.

11Amakara yaka abasukweho,

nibarohwe mu rwobo rurerure bahereyo.

12Nyir'ikirimi kibi ntakarambe ku isi,

umunyarugomo ibyago bijye bimukurikirana.

13Nzi ko Uhoraho arenganura abanyamibabaro,

abakene abacira imanza zitabera.

14Koko intungane zizagushimira,

indakemwa zizahora imbere yawe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help