Zaburi 54 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Isengesho ry'umuntu utotezwa

1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga. Ni igisigo gihanitse cya Dawidi.

2Yagihimbye igihe Abanyazifu basangaga Sawuli bakamubwira ko Dawidi yihishe iwabo.

3Mana, unkure mu kaga kubera ubushobozi bwawe,

ni wowe ufite ububasha undenganure.

4Ayii! Mana, umva ugusenga kwanjye,

tega amatwi wumve ibyo nkubwira.

5Abanyamahanga barampagurukiye,

abanyarugomo barashaka kunyica,

nta gutinya Imana bibarangwaho.

Kuruhuka.

6Dore Imana ni yo ingoboka,

Nyagasani ari ku ruhande rw'abanshyigikira.

7Mana, abanzi banjye ubiture ibibi bangirira,

ubatsembe kubera ko ucisha mu kuri.

8Uhoraho, nzagutambira igitambo mbikuye ku mutima,

nzagushimira kubera ineza ugira.

9Koko wankijije amakuba yanjye yose,

none ababisha banjye ndabishima hejuru.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help