1Musa yari yararongoye umugore w'Umunyakushi. Miriyamu na Aroni barabimunegura.
2-3Musa yari umugabo wicisha bugufi kurusha abantu bose bo ku isi. Nyamara Miriyamu na Aroni baravuga bati: “Ese Uhoraho avugana na Musa wenyine? Ese twebwe ntavugana natwe?” Uhoraho arabumva,
4ahita ahamagara Musa na Aroni na Miriyamu ati: “Nimuze uko muri batatu ku Ihema ry'ibonaniro.” Basohoka mu nkambi bajyayo.
5Uhoraho amanukira mu nkingi y'igicu, ahagarara ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro. Ahamagara Aroni na Miriyamu, bombi baramwegera.
6Arababwira ati: “Nimwumve neza icyo ngiye kubabwira: iyo mbatumyeho umuhanuzi, mwimenyeshereza mu ibonekerwa kandi nkamuvugishiriza mu nzozi.
7Ariko si ko bimeze ku mugaragu wanjye Musa, mugirira icyizere mu byo namushinze byose.
8We tuvugana imbonankubone, mu magambo yumvikana atari amarenga, ndamwiyereka akambona. None kuki mwahangaye kunegura umugaragu wanjye Musa?”
9Uhoraho arabarakarira arigendera.
10Cya gicu kivuye ku Ihema, Miriyamu asesa amahumane yera de. Aroni abibonye
11abwira Musa ati: “Nyakubahwa, twabaye abapfu turacumura. Ariko ndakwinginze we kubiduhanira.
12Dore Miriyamu arasa nk'icyavutse gihwereye cyaraboze uruhande rumwe. Umugirire impuhwe!”
13Nuko Musa atakambira Uhoraho ati: “Mana, ndakwinginze umukize.”
14Uhoraho aramusubiza ati: “Ese iyo umukobwa aciriwe mu maso na se, ntamara iminsi irindwi akozwe n'isoni? Nimusohore Miriyamu mu nkambi, amare iminsi irindwi inyuma yayo.”
15Nuko basohora Miriyamu mu nkambi amara iminsi irindwi inyuma yayo.
Amaze kugaruka, Abisiraheli bakomeza urugendo.
16Bava i Haseroti bashinga amahema mu butayu bwa Parani.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.